Ku wa 9 Nzeri 2024, nibwo umwaka mushya w’amashuri watangiye. Minisante yasabye ko ibigo by’amashuri bigomba gushyiraho uburyo buhoraho bwo gusuzuma buri munsi hifashishijwe abarimu bayahagarariye, bagatanga na raporo ku buyobozi bw’ishuri nabwo bukayitanga kuri Commande post y’Akarere.
Amashuri kandi yasabwe kugira abarimo n’abandi bakozi bashoboye kubikora kandi bahawe amahugurwa mu gutahura ibimenyetso by’ubwo burwayi.
Itangazo rikomeza rigira riti “Ibigo bisabwa guteganya ahantu habugenewe hazashyirwa by’agateganyo abacyekwaho uburwayi”.
Ibindi ibigo by’amashuri bisabwa ni ugushyira imbaraga no gukora ubukangurambaga mu bikorwa by’isuku hibutswa isuku rusange, iy’umuntu ku giti cye ndetse no gukaraba intoki kenshi n’amazi menza n’isabune.
Hari kandi gushyiraho gahunda ihamye yo guhanahana amakuru ku bushita bw’inkende ndetse no gutanga raporo ku bashinzwe ubuzima mu gace riherereyemo.
Indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) iterwa na virus ya Mpox yagiye igaragara cyane hirya no hino ku Isi kuva mu mwaka 2022.
Kuva mu mwaka wa 2023 iyi ndwara yakwirakwiriye no mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.
Mu Rwanda, hari abantu bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024 nubwo bitaweho bagakira.
Mpox yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi ye nko mu gihe cy’imibonano muzabitsinda, gusuhuzanya, gusomana no gukora ku bintu uwayirwaye yakozeho.
Umuntu wayanduye atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma yo kuyandura.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!