00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe igitera uburwayi bwa ‘ADHD’ butera kugira akavuyo mu mikorere

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 11 April 2022 saa 03:00
Yasuwe :

Abashakashatsi bo muri Israel bavumbuye igitera uburwayi buzwi nka “Attention Deficit Hyperactivity Disorder (ADHD) bwibasira abana bakagaragaza imyitwarire idasobanutse aho rimwe na rimwe baba bashobora no kubikurana.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru Nature Communications. Bwakozwe ku bufatanye bw’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Ben-Gurion y’i Negev na Kaminuza y’Ubuvuzi ya Soroka.

Bigaga ku mpamvu zishobora kuba zitera iyi ndwara itera umuntu kudashyira umutima ku kintu runaka ari gukora ngo acyibandeho ahubwo akisanga mu mirimo myinshi itandukanye kandi ntagire uwo abasha gusohoza.

Ingirabuzimafatizo zizwi ku izina rya CDH2 ni zo zifatwa nk’intandaro y’iyi ndwara zikanatuma ishobora guhererekanwa n’abagize umuryango cyangwa se abantu bafitanye isano.

Ubusanzwe izi ngirabuzimafatizo zifasha ubwonko mu mikorere n’imikurire yabwo ndetse zikanatuma umusemburo wa “dopamine” ufasha mu mikorere y’ingingo za muntu nk’umutima, impyiko, imitemberere y’amaraso, urushaho gukora neza iyo mirimo.

Uyu musemburo unifashishwa mu kuvura ihungabana n’izindi ndwara zo mu mutwe zirimo n’iyi ya ADHD.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragajwe nk’ibishobora gufasha mu gusobanukirwa imikorere y’indwara ya ADHD, uburyo umurwayi wayo ashobora gukurikiranwa n’uburyo ashobora kuvurwa.

Prof. Ohad Birk uri mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, yavuze ko ubuvumbuzi bwakozwe bushobora kuba urufunguzo bw’ubundi buganisha ku kubonera umuti iyi ndwara.

Kugeza ubu bigaragazwa ko abashakashatsi bahise banzika bagatangira ibindi bikorwa by’ubushakashatsi bigamije gushaka uko iyi ndwara yavurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .