Hagaragajwe ko urubyiruko rw’u Rwanda hafi ya rwose rwiteguye guhashya Malaria burundu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 93% by’urubyiruko rw’u Rwanda rushaka kugira icyo rukora mu guhashya Malaria, naho 77% rwizeye ko ishobora kuranduka burundu.

Ibyo bikubiye mu nyigo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya Malaria, RBM Partnership to End Malaria, rifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga Wigenga ukora Ubuvugizi, Gallup International; ikorerwa ku bafite imyaka iri hagati ya 18 na 34 mu Rwanda, Kenya, Mozambique, Nigeria, Sénégal, na Afurika y’Epfo.

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe habura ukwezi ngo Isi yizihize Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria uba buri wa 25 Mata; bwerekanye ko mu Rwanda abantu icyenda mu icumi b’urubyiruko bizera ko abayobozi bakora iyo bwabaga ngo bayihashye, mu gihe ibindi bihugu ababyizera batyo ari 27%.

Hanerekanywe ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije kurwanya iyo ndwara, aho 55% by’abakoreweho inyigo bagira uruhare mu ikwirakwizwa ry’inzitiramibu, 37% bagasangiza amakuru ajyanye nayo ku mbuga nkoranyambaga; ibintu bitanga icyizere ko Igihugu gikataje mu guhangana n’iyo ndwara.

Umwe mu bagize Akanama gashinzwe Kugira Inama Urubyiruko mu Ihuriro ry’Abayobozi ba Afurika barwanya Malaria, Whitney Mwangi, yatangaje ko ari iby’agaciro kubona urubyiruko rufite icyizere cyo kurandura iyo ndwara.

Ati ”Byongera umuhate kubona urubyiruko rwo mu bihugu byugarijwe cyane n’ibyugarijwe buhoro bafite icyizere cyo kurandura Malaria kandi bakabiharanira. Ubu ndasaba urubyiruko rwose kuri uyu mugabane kubishyira mu bikorwa kuri uyu Munsi Mpuzamahanga wo kuyirwanya, basaba abayobozi babo gushyiraho umurongo wo kuyirandura.”

Umuyobozi Mukuru wa RBM Partnership to End Malaria, Dr Abdourahmane Diallo, yavuze ko mu kwizihiza uwo munsi muri uyu mwaka, abantu bose bakwiye kongera ingufu mu kurwanya iyo ndwara.

Yagize ati “Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ugomba kuba urwibutso rw’ingenzi ku bantu bose, ko tugomba kongera ingufu byihuse mu kuyirwanya kuko iririndwa kandi ikavurwa.”

Dr Abdourahmane yatangaje ko mu kwizihiza uwo munsi muri uyu mwaka hazishimirwa ko hari ibihugu bitakigaragaramo Malaria kuva mu 2000, ndetse n’umubare w’ibihugu biri hafi kuyirandura biri kwiyongera.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria mu 2021 uzizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga hirindwa COVID-19, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurwanya Malaria kugera kuri zeru no gushyiraho umurongo uyihagarika.”

Biteganyijwe ko kuri uwo munsi hazatangazwa ibihugu bifite intumbero yo kurandura iyo ndwara burundu mu 2025, kimwe n’ibyo itakigaragaramo kuva mu 2015.

Kugeza ubu Malaria ni imwe mu ndwara zica abantu benshi ku Isi, aho ihitana ubuzima bw’abasaga 400.000 buri mwaka biganjemo abana bari munsi y’imyaka itanu. Kuri kimwe cya kabiri cy’Isi haracyari ibyago byo kugerwa n’iyo ndwara, ariko 90% by’ahugarijwe nayo ni muri Afurika.

Kuryama mu nzitiramibu iteye umuti ni bimwe mu birinda ubwiyongere bw'abarwara n'abahitanwa na Malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .