Dr Tugirimana yiyemeje kuvura abanyarwanda babagwa ku buntu

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 8 Kamena 2013 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Dr Musa Tugirimana, umuganga mukuru ukora ubuvuzi bwo kubaga indwara zitadukanye, atangaza ko yaretse gukomeza gukorera ubuvuzi bwe i Burayi, aho agiye gutangira kwita ku banyarwanda batandukanye batabonaga ubuvuzi ashoboye.

Dr Tugirimana wari umaze imyaka igera kuri 45 akorera ubuvuzi bwo kubaga indwara zirimo na kanseri mu Bubiligi no mu Bufaransa, yafashe iki cyemezo nyuma y’ingendo yagiye akorera mu Rwanda guhera mu 2007, zari zigamije kubaga abadafite ubushobozi.

Icyo gihe yakoranaga n’umuryango w’Abazungu witwa Medecin Sans Vacances, aho yazaga mu Rwanda kabiri mu mwaka. Kuva icyo gihe yazaga mu kwa Gicurasi no mu kwezi k’Ukwakira aho yavuraga abaturage badafite amikoro mu byumweru bibiri uko aje, akabagira mu bitaro bya Kabgayi n’ibya Kibagabaga.

Uyu mugabo usheshe akanguhe, yemeza ko afite impamyabushobozi zihanitse zitandukanye mu byo kubaga indwara zirimo amara, amagufa, igifu n’umwingo akavura impyiko n’imiyoboro yayo na kanseri. Yemeza ko ubushobozi n’ubumenyi afite buzafasha Abanyarwanda ku nzego zitandukanye bakeneye ubufasha bwe, bari basanzwe bajya kwivuriza hanze, kuko yamaze kugaruka gukorera mu Rwanda aho azajya avura mu mezi icyenda buri mwaka.

Tugirimana akomeza avuga ko uko yakomezaga kuva i Burayi aje kuvura mu Rwanda, ari ko yabonaga ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwe kandi afite umwanya udahagije, bituma afata umwanzuro wo kuza gutanga umusanzu we uhoraho wo kuvura Abanyarwanda.
Dr Tugirimana ati “Natangiye kuza kuvurira mu Rwanda mu 2007 hanyuma mbona ko ntashobora kuvura abantu bose kuko iyo mvuze ko nza kabiri mu mwaka ni ibyumweru bibiri. Ni ukuvuga ko ku bantu baza kwisuzumisha, muri bo ababagwaga bari bake cyane.”

Akomeza ati “Nageze aho ndavuga nti ‘noneho abazungu narabavuye, narabakoreye kandi n’ubu ndacyabakorera ariko ntabwo bakeneye abaganga nka hano mu Rwanda cyangwa se muri Afurika hose. Byanteye kuza gutanga umusanzu wanjye mu Rwanda.”

Dr Tugirimana uvuga ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi, yemeza ko kuri we yumva yagasabye imbabazi Abanyarwanda kubera yatinze kugaruka mu Rwanda gusangira no gufasha Abanyarwanda ubumenyi igihugu cyamuhesheje.

Igitekerezo cyo kugaruka mu Rwanda yagikomeje ubwo yageraga ku ivuriro rya La Croix du Sud rizwi nko kwa “Nyirinkwaya,” kuko yasanze rifite buri kimwe yari afite agikorera ubuvuzi bwe i Burayi.

Avuga ko kuba iri vuriro riri ku rwego mpuzamahanga n’abarikoramo byamuteye ingabo mu bitugu, akiyemeza kwimurira ubuvuzi bwe mu Rwanda.

Mu buvuzi bwe mu bice bibiri, harimo igice cyo gufasha abatishoboye n’abadafite ubushobozi, aho akorana n’umuryango w’abaganga w’Ababiligi batagira ikiruhuko (Medecins sans Vacances). Ubwo buvuzi abukora mu bitaro bya Leta aho abagira ubuntu barwaye indwara zitandukanye.

Ubundi buvuzi akora ni ubw’umuntu ku giti cye wishoboye kandi udakeneye kujya kwivuriza hanze, aho afitanye amasezerano y’ubufatanye n’ivuriro rya La Croix du Sud. Muri ibi bitaro ni ho yasanze uburyo bwo kubaga ibice byo mu nda badasatuye umuntu.

Dr Tugirimana yizera ko buri munyarwanda wese uba hanze ari cyo gihe cyo kugira umusanzu atanga ku gihugu cye, n’iyo yaba atari uwo kugaruka burundu ariko agashaka umwanya wo kujya afasha Abanyarwanda.

Dr Tugirimana wemeza ko u Rwanda ruhagaze neza mu rwego rw’Isi mu buvuzi, kubera ubwisungane mu kwivuza (Mituel de Sante), yemeza ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira igihugu cyabo kuko hari ibyo yasanze mu buvuzi atatekerezaga ko byaba bihakorerwa.

Dr Mussa Tugirimana. Yiyemeje kuva ku mugabane w'u Burayi aza gusangiza ubumenyi abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .