Icyakora, iyo umuntu uzwi aguhora mu mutwe cyangwa se ukiyumvamo ko ugomba guhora wisanisha na we, ushobora kuba urwaye utabizi. Inzobere mu buzima zigaragaza ko bitangiye gukabya uba wafashwe n’indwara izwi nka ‘Celebrity Worship Syndrome’.
Ubu ni uburwayi butuma umuntu ahorana intekerezo mu mutwe we zo guhora mu buzima bw’ibyamamare umunsi ku wundi ndetse bikagera aho na we ashaka kuba mu buzima nk’ubwo.
‘Celebrity Worship Syndrome’ (CWS) cyangwa ‘Celebrity Obsession Disorder’ (COD), ni uburwayi bwavumbuwe bwa mbere n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe zirimo Lynn E. McCutcheon na John Maltby, mu bushakashatsi bakoze mu 2002-2003.
Kubera iki umuntu ashobora kumera atya?
Kimwe mu bintu bivugwa bishobora gutera ubu burwayi hazamo n’ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.
Abantu bagira ubu burwayi bukagera aho bubaganza akenshi baba bafite ibibazo birimo guhorana ubwigunge, urwikekwe, ikibazo cyo kugira amarangamutima ahindagurika, umuntu uhorana mu mutwe ibitekerezo byo kwishimisha no kuba umuntu adafite aho abarizwa mu bijyanye n’idini.
Hari kandi kubura kwigirira icyizere, agahinda gakabije, guhorana indoto zo kuba icyamamare, gukoresha cyane internet, indwara zo kubatwa n’ikintu runaka, abantu babihiwe mu rukundo n’ibindi bitandukanye.
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye, bwerekanye ko uko umuntu agenda aganzwa no kuba imbata y’ubu burwayi, ashobora kubyara umwana wa mbere akamwitirira icyamamare runaka yasariye cyangwa akajya yambara nkacyo kuva hasi kugera hejuru.
Ikindi kwibagisha ushaka kwisanisha n’icyamamare rukana nabyo bifatwa nka ‘Celebrity Worship Syndrome’.
Ubu burwayi bugira ingaruka?
Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu burwayi hari igihe butagira ingaruka zihambaye, ariko na none bushobora kuzigira ku buzima bw’umuntu bwa buri munsi.
Ibi bishobora kwangiza umubano w’umuntu uyirwaye na bagenzi be yaba mu kazi, mu rukundo, umuryango we ndetse n’abandi batandukanye.
Mu bijyanye n’ubucuruzi umuntu wabaswe n’iyi ndwara mu gihe yaba abukora, ashobora kwanga gushora amafaranga ye mu kintu runaka kuko ntaho gihuriye n’ibyamamare yiyumvamo kandi cyari kumwungura.
Hari n’igihe umuntu urwaye ‘Celebrity Worship Syndrome’ ashobora gukopera imico mibi irimo nko guhohotera uwo bakundana cyangwa bashakanye, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Indi ngaruka y’ubu burwayi harimo ko bushobora gutuma umuntu akunda kwiheza muri bagenzi be ndetse akagira ibibazo mu bijyanye n’ubukungu bwe, bitewe no gushaka kugura ibyo icyamamare akunda gifite akenshi biba binahenze.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, ntabwo ubu burwayi bugira ingaruka mbi gusa kuko hari n’inziza nko kuba umuntu uyifite yamenya uburyo bwatuma abaho mu buzima bwiza kubera kwigana icyamamare akunda.
‘Celebrity Worship Syndrome’ hari igihe izanwa n’imyaka umuntu agezemo aho imbuga zitandukanye zigaragaza ko umuntu ashobora kuyirwara afite imyaka iri hagati 14 na 16 y’amavuko, ariko yakura bikagenda bishira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!