Uru rukingo rwa mRNA-4157(V940) rwakozwe n’uruganda Moderna rumenyerewe mu gukora inkingo z’indwara zitandukanye, Merck Sharp na Dohme (MSD). Rwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ryifashishijwe mu gukora urwa Covid-19.
Steve Young w’imyaka 52 y’amavuko ni we wakoreweho igerageza rya mbere ry’uru rukingo. Yabanje kubagwa, akurwaho ikibyimba cya Melanoma yari amaranye igihe kigera ku mwaka.
Biteganyijwe ko Young azajya afata doze y’uru rukingo buri byumweru bitatu kugeza ubwo azuzuza doze icyenda, hongerewemo na doze 18 z’urundi rukingo rwa Keytruda.
Aba bashakashatsi bateganya ko uru rukingo ruzashiririza utunyangingo tugize kanseri ya Melanoma, kandi ngo ruzasiga mu mubiri wa Young ubwirinzi butuma ubu burwayi bwongera kumufata.
Umuhuzabikorwa w’ubu bushakashatsi ku rwego rw’igihugu, Dr Heather Shaw, yatangaje ko yizeye ko uru rukingo ruzakora, kandi ko ruzahindura isura y’ubuvuzi bushingiye ku bwirinzi.
Yagize ati “Ntekereza ko hari icyizere nyacyo ko ibi bizahindura isura y’ubuvuzi bushingiye ku rukingo. Tumaze igihe kinini dushaka ikintu cyakwiyongera ku byo dufite mu gukingira. Ubu dufite igishobora guhindura ubuzima bw’abarwayi.”
Nyuma yo gukingira Young, abashakashatsi b’uyu muryango bateganya gukingira n’abandi bantu bagera ku 1100 hirya no hino ku Isi.
Mu Bwongereza ho, ruzageragerezwa ku bagera ku bihumbi 70 barimo abo mu Mujyi wa Londres, Manchester, Edinburg na Leeds.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!