00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuvuzi bw’umutima buracyagoranye mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 09:33
Yasuwe :

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima, Prof Mucumbitsi Paul, yagaragaje ko kuvura izo ndwara mu Rwanda bikiri ingorabahizi aho ubu habarurwa ibihumbi 15 bategereje kubagwa mu gihe abaganga b’inzobere mu kubaga uru rugingo batageze kuri batanu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2022, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima, mu bikorwa by’ubukangurambaga by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) byo kwipimisha iyi ndwara.
Byajyanaga n’insanganyamatsiko igira iti "Zirikana umutima wawe, uwurinde indwara wisuzumisha hakiri kare."

Prof Mucumbitsi yavuze ko ubu bidashoka kubabagisha abantu babikeneye kubera ubushobozi bucye buhari, gusa ngo hanzuwe ko habaho ubufatanye mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba mu gukemura ibi bibazo.

Ati "Ni yo mpamvu habayeho ibigo by’icyitegererezo, ubu ikibaga umutima bagishyize muri Tanzania ariko ibiciro byaho biracyahanitse kugira ngo twoherezeyo abantu bacu biracyagoranye.”

Yavuze ko hakomeje gukorwa ubuvugizi kugira ngo hazarebwe uburyo abagize uyu muryango bajya boroherezwa bagahabwa izi serivisi ku buryo bworoshye.

Mu ndwara zifata umutima akenshi harimo n’iziterwa n’indwara ya Gapfura, imwe mu zifata mu myanya y’ubuhumekero aho umwana ashobora kuvurwa nabi bikamuviramo kurwara umutima bitewe no kwangirika k’utudirishya twawo.

Iyi ni na yo mpamvu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima cyahisemo gukorera ibikorwa by’ubukangurambaga mu Karere ka Musanze kubera ko hagaragaye abana benshi bafite ubu burwayi bwaturutse kuri Gapfura.

Dr Ntaganda Evariste ukora mu ishami ry’indwara zitandura muri RBC, yavuze ko bafite gahunda yo kubaga bamwe muri aba bana mu Gushyingo 2022.

Ati "Tuzafatanya n’abo mu muryango Team Hearts, ni abantu badufasha mu kubaga mu gihe tugishakisha ubushobozi bw’imbere mu gihugu."

Asaba ababyeyi bafite abana barwaye Gapfura ko bagomba kurangiza imiti bahawe kuko iyo batayimaze ari byo bitera uburwayi bw’umutima umuntu akaba yahasiga n’ubuzima.

Ati "Iyo atavuwe neza umubiri ushaka kwirwanirira bikangiriza utudirishya tw’umutima dutuma amaraso asubira inyuma, tukamera nk’inkovu ntitube tugishobora gufunga cyangwa gufungura, umutima watera amaraso akawugarukira."

Abantu bakangurirwa kutayoboka inzira za magendu mu kwivuza iyi ndwara ya Gapfura kuko ishobora guteza ibindi bibazo na cyane ko abaganga bize ibijyanye no kubaga utu tudirishya bakiri bake cyane nk’uko Prof Mucumbitsi abivuga.

Ati "Nk’ubu mu bijyanye no kubaga utwo tudirishya dufite umuganga urangije kubyiga ushoboye ariko ibikoresho byose n’abamufasha ntibaraboneka. Ni ukuvuga ko hagikenewe abantu benshi babyiga."

Prof Mucumbitsi avuga ko nubwo abaganga ari bakeya umuryango ayoboye wo kurwanya indwara zitandura Rwanda NCD Alliance, ukora uko ushoboye ngo bazane abagiraneza bo mu bihugu bitandukanye bafasha kugabanya umubare w’abakeneye izi serivisi.

Avuga ko n’ubwo bakora ibyo byose ariko hagikenewe ubushobozi bwisumbuyeho kugira ikibazo gikemuke kuko kugeza ubu ari we n’abandi batatu gusa bashobora kubaga indwara z’umutima zifata abana.

Mu Rwanda 41% y’Abanyarwanda banywa inzoga ku buryo bufatika, abatuye mu nkengero z’imijyi ni 44%, mu cyaro ni 41%, mu mijyi nyirizina bakaba 29%.

Itabi naryo riri mu biteye inkeke mu kongera indwara zitandura kuko 13% bararinywa; abagabo ni 19%, abagore bakaba 7%.

Ibi bikorwa hamwe n’ibindi biribwa n’imyifatire idahwitse nibyo bitiza umurindi indwara zitandura harimo n’umutima.

Abarenga miliyoni 18 ku Isi bicwa n’izi ndwara zitandura harimo n’umutima mu gihe abarenga 75% ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuvuduko w’amaraso ni wo ukunze gutera indwara y’umutima cyane mu Birabura.

Nzabonantuma Agnes ni umwe mu basanganywe umuvuduko w’amaraso uri hejuru, gusa avuga ko atari abizi ariko agiye gukurikiza inama yahawe n’abaganga no gukangurira abandi kwipimisha indwara zitandura.

Prof Mucumbitsi avuga ko icyegeranyo cyakozwe hagati ya 2011-12 ku bafite imyaka 15-65 cyerekanye ko abantu 16% baba bafite umuvuduko mwinshi w’amaraso babizi cyangwa batabizi.

Ku bijyanye n’urubyiruko rusigaye rwijandika mu bikorwa byo kunywa itabi ndetse n’inzoga nyinshi, Umuyobozi w’umuryango w’abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti mu Rwanda RPSA, Olivier Hakizimana avuga ko batangije ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kureka ibyo bikorwa.

Hapimwe abaturage batandukanye ngo harebwe niba nta muvuduko w'amaraso bafite
Hari hatumiwe n'abana bato kuko byagaragaye ko na bo barwara umutima ukomoka ku ndwara ya Gapfura
Prof Mucumbitsi yavuze ko abantu bagomba kwirinda kuko abaganga bavura umutima bakiri bacye cyane
Dr Ntaganda Evariste yavuze ko hari gahunda yo kubaga abana bafite ibibazo by'umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .