00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwayi ba malaria mu Rwanda bagabanutseho miliyoni mu mwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko abarwayi ba malaria bagabanutseho abasaga miliyoni 1,1 mu mwaka umwe gusa.

Abarwayi ba malaria bavuye kuri miliyoni 2,5 babonetse mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, bagera ku barwayi miliyoni 1,4 mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021.

Ni umusaruro w’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe guhera mu 2016 zirimo gushishikariza abaturage kuryama mu nzitiramubu zikoranye umuti ndetse no gutera mu nzu imiti yica imibu mu bice byibasirwa cyane na malaria.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyagaragaje ko hagati ya 2016 na 2021, malaria mu Rwanda yagabanutse ku kigero cya 71 %.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Malaria n’izindi ziterwa n’udukoko muri RBC, Dr Aimable Mbituyumuremyi yabwiye The NewTimes ko by’umwihariko kugabanuka kw’abarwayi ba malaria byaturutse ku bukangurambaga bwakozwe mu turere twose guhera mu 2017, abaturage bahabwa inzitiramubu zikoranye umuti.

Yavuze ko n’abarwayi ba malaria y’igikatu bagabanutse muri iyo myaka. Nko mu 2015/2016 abarwayi ba malaria y’igikatu bari 18000, mu 2019/2020 bagera ku 4000 mu gihe mu 2020/2021 bageze ku 2500.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo biteganyijwe ko hazasohoka umubare w’abo malaria yahitanye mu mwaka ushize.

Nubwo ingamba leta yashyizeho zatanze umusaruro mu kugabanya malaria, Mbituyumuremyi yavuze ko bitari gushoboka iyo hatabaho ubwitange bw’abajyanama b’ubuzima.

Yagize ati “Abajyanama b’Ubuzima barasuzuma bakanatanga imiti hakiri kare, bigatuma bavura kare 54 % by’abarwayi ba malaria tubona ku rwego rw’igihugu. Ibyo bikumira abashoboraga guhitanwa na malaria.”

Guverinoma ikomeje gushakisha amikoro yo gukomeza guhashya malaria, dore ko yiyemeje gukoresha miliyari 259 Frw mu bikorwa byo guhashya iyo ndwara hagati ya 2020 na 2024.

Umuryango Global Fund uherutse gutanga miliyoni 53 z’amadolari (hafi miliyari 53 Frw), mu kuziba icyo cyuho cy’amafaranga akenewe ngo malaria irandurwe.

Biteganyijwe ko iyo nkunga ya Global Fund izakoreshwa mu gutera imiti yica imibu mu nzu mu turere dutandatu, kugura inzitiramubu, ibikoresho byo gupima malaria, imiti no gufasha abajyanama b’ubuzima.

Inzitiramubu zikoranye umuti ziri mu byafashije u Rwanda kugabanya umubare w'abarwayi ba Malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .