00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore barenga 800 mu Rwanda bahitanwa na kanseri y’inkondo y’umura buri mwaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 May 2024 saa 07:36
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko abagore barenga 1200 mu Rwanda bandura indwara ya kanseri y’inkondo y’umura buri mwaka, mu gihe ihitana abarenga 800, kigasaba abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 30 na 49 kwipimisha iyo ndwara kuko imibare y’abayipimisha ikiri mike cyane.

Byatangajwe ku wa 30 Mata ubwo RBC yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bo mu Karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurinda indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime, yavuze ko buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi bashya ba kanseri y’inkondo y’umura 1222 cyangwa 1229, mu gihe abarenga 800 bahitanwa n’iyi kanseri buri mwaka.

Ati “Ikindi tubara ko hagati ya miliyoni eshatu cyangwa enye bashobora kurwara iyi kanseri, turebye rero ku bayisuzumwa imibare iracyari hasi cyane kuko 24% nibo babashije kuyisuzumisha ko baba bayifite cyangwa batangiye kuyigira.”

Dr Tuyishime yavuze ko ko kuri ubu begereje serivisi zo kwipimisha abaturarwanda aho mu turere dutandukanye bari gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura bakanabijyanana no gusuzuma kanseri y’ibere nayo iza ku mwanya wa kabiri mu kwica aantu benshi.

Uyu muyobozi yavuze ko mu mbogamizi za mbere zikiri mu banyarwanda ari uko abenshi bisuzumisha iyi kanseri yaramaze kubarenga bigatuma kubavura bitoroha kandi ngo umuntu yisuzumishije kare ashobora kwitabwaho akavurwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Leta yafashe umwanzuro w’uko ababyeyi bashaka kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura bazajya banigishwa ubundi babahe ibikoresho bisuzume aho kujya kwa muganga, yavuze ko ubu buryo buzongera umubare w’abagore bizumisha buri mwaka.

Kuri ubu u Rwanda rugeze kuri 90% rukingira Virusi ikunze gutera kanseri y’inkondo y’umura ya HPV. Mu Karere ka Ngoma habarurwa abagore ibihumbi 49 bashobora kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura, kuri ubu hamaze gusuzumwa abarenga gato 8000 abasanzwemo iyi kanseri akaba ari 102 aho 92 bahise bavurwa barakira mu gihe umunani bagikurikiranwa n’abaganga.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibikorwa byo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bari hagati y’imyaka 30 na 49 bo mu Karere ka Ngoma.
RBC yagaragaje ko abagore barenga 1200 mu Rwanda bandura kanseri y'inkondo y'umura buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .