00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite n’abasenateri bipimishije indwara zitandura

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi, bapimwe indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diabète n’umutima.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso uba buri wa 17 Gicurasi.

Igikorwa cyo gupima abadepite n’abasenateri cyabaye mu bukangurambaga buri gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, mu gihugu hose bugamije gukangurira Abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare.

Ubu bukangurambaga bwashyizweho nyuma yo gusanga Abanyarwanda batitabira kwipimisha indwara zitandura, benshi bakajya kwa muganga zarabarenze kubaramira bitagishoboka.

Urugero mu Rwanda harabarirwa abasaga miliyoni barwaye umuvuduko w’amaraso ariko abakurikiranwa kwa muganga ntibarenga ibihumbi 80.

Iyi mibare igaragaza ko Abanyarwanda badakangukiye kwirinda indwara zitandura kandi zica, kuko buri mwaka mu Rwanda izi ndwara zihitana abangana na 46%.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yashimiye RBC igikorwa yateguye cyo gupima abadepite n’abasenateri, abasaba ko cyagera kuri buri Munyarwanda aho ari hose.

Ati “Mbere na mbere ndagira ngo nshimire RBC yaje kudupima nk’abagize umutwe wa Sena, ndashimira kandi abaganga bose bifatanyije haba abasanzwe bakora mu bitaro n’abanyeshuri bari kwitoza bose turabashimira.”

“Nk’intumwa za rubanda turabasaba ko basura n’abandi Banyarwanda hirya no hino kugira ngo abantu bajye bamenya uko bahagaze, kuko kwirinda biruta kwivuza.”

Yakomeje avuga ko ari by’agiciro kuba batekereje gupima abagize Sena kuko biganjemo umubare w’abafite ibyago byo kwandura izi ndwara.

Ati “Kujya muri Sena uba wujuje imyaka 40 bivuze ko abahari bayirengeje ndetse hari n’abarengeje 60 nkanjye ndengeje 70. Icyo gihe rero ubuzima buba butangiye kugira ibibazo.”

“Hari ibyo wumva n’ibyo utumva bagupima ukaba watangara uti ese burya bwose mfite isukari nyinshi, kandi ni ibintu bishobora kwica ubuzima. Ni byiza kubimenya hakiri kare ngo umenye uko wirinda.”

Depite Uwingabe Solange, yavuze ko iki gikorwa bacyakiriye neza, na we asaba ko cyagezwa kuri bose anashishikariza Abanyarwanda kugana abaganga.

Ati “Igikorwa cyo gupima nacyakiriye neza cyane, kuko cyidufasha kumenya uko ubuzima bwacu buhagaze ndetse tukagirwa inama, binashobotse cyikagera kuri benshi bashoboka byaba ari byiza cyane.”

“Abanyarwanda benshi ntibaba bazi ko bafite izi ndwara, inama nziza rero ni ukugana abaganga bakipimisha, kuko wahuye na muganga akugira inama umenya uko wifata.”

Ku ruhande rwa RBC, Ukuriye ishami ryo kurwanya indwara zitandura, Dr Uwinkindi Francois, yashishikarije Abanyarwanda bose kwipimisha indwara zitandura kuko iyo zimenyekanye kare ubasha gukurikiranwa.

Ati “Indwara zitandura zigira ibimenyetso ari uko zamaze kukurenga, zigenda zikwica gacye gacye iyo utisuzumishe hakiri kare niho tukubona kwa muganga watangiye kuremba.”

Yongeyeho ko bapimye abasenateri n’abadepite kuko nabo bari mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura izi ndwara.

Kugeza ubu mu Rwanda indwara itandura iri ku isonga ni umuvuduko w’amaraso ifitwe n’abasaga ibihumbi 80 bakurikiranwa, igakurikirwa na diabète ifitwe n’abasaga ibihumbi 15 bakurikiranwa, hakazaho kanseri n’izindi.

Perezida wa Sena Iyamuremye Augustin yavuze ko ari iby'agaciro gupima abagize Inteko Ishinga Amategeko
Senateri Uwizeyimana Evode ubwo yapimwaga indwara zitandura
Iki gikorwa cyo gusuzuma indwara zitandura kiri kubera hose mu Rwanda
Depite Uwingabe Solange yashishikarije Abanyarwanda bose kwipimisha kuko bituma babasha gukurikiranwa kare
Abanyarwanda ntibakangukira kwipimisha indwara zitandura
Abadepite n'abasenateri bapimwe indwara zitandura kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .