Impamvu ababyeyi bagomba kwita ku mwana by’umwihariko mu myaka itandatu ye ya mbere

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 11 Kanama 2018 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko imyaka itandatu uhereye igihe umugore yasamiye, ubwonko bw’umuntu bukura ku kigero cya 90%, akaba ari yo mpamvu ababyeyi basabwa kwita cyane ku myaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana kuko ari ipfundo ry’imibereho ye yose.

Ubwonko ni kimwe mu gice by’ingenzi gifatwa nka moteri y’umubiri w’umuntu, kuko nibwo buha umuntu icyerekezo haba mu migirire ndetse no mu mikorere ye, iyo butakuze neza rero bigira ingaruka no bindi bice by’umubiri w’umuntu no ku buzima bwe bwose muri rusange.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, avuga ko uko umuntu arezwe mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe uhereye igihe inda yasamiwe bigira ingaruka ku buzima bwe bwose, by’umwihariko ku bwonko bwe.

Ati “Ubwonko bw’umuntu uwo ariwe wese bukura cyane mu myaka itatu ya mbere ku kigero cya 60% uhereye ku munsi umugore asamiyeho. Hagati y’imyaka itanu n’imyaka itandatu buba bumaze gukura ku kigero cya 90% nyuma y’imyaka itandatu haba hasigaye 10% gusa. Ibyo tutakoze mbere tuba twabitakaje niyo mpamvu tugomba kwita ku myaka ya mbere y’umwana.”

Akomeza avuga ko iyo umuntu ubwonko bwe butakuze neza atabasha gufata ibyemezo kandi ko bigira ingaruka no mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Ugasanga umugabo n’umugore ibyemezo bakagombye gufata mu buryo bworoshye habaye amakimbirane hagati yabo. Ibyo biterwa n’ukuntu abo bantu baba bararezwe bakiri bato, ubwonko bwabo buba butarakuze neza. Yego n’aho umuntu akuriye habigiramo uruhare, ariko uruhare runini ni muri ya myaka ya mbere y’ubuzima bw’umuntu […] kwigisha umwana ubwonko bwe butakuze neza muri ya myaka ya mbere, ushora byinshi ariko umusaruro ukaba mucye.”

Mu rwego rwo kurushaho kwita ku buzima bwa bana bari munsi y’imyaka itandatu mu bice bitandukanye by’Igihugu hubatswe amarerero asaga 3971, aho abana 17% bari munsi y’imyaka 6 bitabwabo mu buryo butandukanye n’inzobere bakanahabwa amasomo yo mu kigero cyabo atuma ubwonko bukanguka.

90% by'ubwonko bw'umuntu bukura mu myaka itandatu ye ya mbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza