Ibi bitangajwe nyuma y’amakuru yatangajwe y’uko icyorezo cya Yellow Fever cyaba cyadutse muri Kenya, kikaba kimaze guhitana nibura abantu batatu ndetse hakaba andi makuru yakiriwe n’ubunyamabanga bwa EAC y’ibyorezo nka Rift Valley Fever (RVF), byibasiye amatungo muri bimwe mu bihugu binyamuryango.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Christopher Bazivamo, yatangaje ko ’imvura nyinshi irimo kugwa ndetse n’ubushyuhe bwinshi byatumye imibu itera indwara yiyongera cyane’.
Bazivamo yasabye ibihugu bya EAC kutihererana amakuru y’ibyo byorezo aho bisabwa kuyamenyesha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ndetse n’iryita ku buzima bw’amatungo nk’uko bisabwa. Yatanze umuburo kandi ibi byorezo bishobora gukurikirwa n’ibindi byakwibasira abantu niba nta ngamba zifashwe hakiri kare.
Yasabye ibihugu bigize EAC gukomeza gukurikirana ibya ziriya ndwara, kugenzura ndetse no gukingira Yellow Fever mu baturage.
Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya ku wa 5 Werurwe 2022, yatangaje ko guverinoma yashyizeho ingamba zo guhangana na Yellow Fever nyuma y’impfu z’abantu batatu yishe ahitwa Isiolo mu Burasirazuba bw’igihugu. Umuntu wa mbere wagaragayeho iyi ndwara yabonetse kuwa 12 Mutarama uyu mwaka. Kugeza ubu abarwayi 15 bafite ibimenyetso bya Yellow Fever birimo kuribwa umutwe, umuriro, kubabara mu ngingo, mu mikaya n’ibindi.
Indwara ya Yellow fever bivugwa ko yabanje mu nyamaswa nk’inguge mu myaka ya kera nko mu mwaka wa 1648, nyuma iza kugera no mu bantu uko bagendaga mu mashyamba bakarumwa n’umubu warumye inyamaswa zirwaye iyo ndwara.
Bivuze ko udukoko dutera iyi ndwara mu bantu, dukwirakwizwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes iboneka mu bice birimo n’u Rwanda.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bitangira kugaragara hagati y’iminsi 3-6 nyuma yo
kurumwa n’umubu ufite iyo virusi. Ibyo bimenyetso bikaba ari ukugira umuriro,
gusesa urumeza ku mubiri, kubabara umutwe no kubabara mu ngingo, kugira
amaso y’umuhondo.
Mu gihe indwara itavuwe hakiri kare hashobora kuza ibimenyetso bikaze nko kuva amaraso ahari umwenge hose ku mubiri, kuruka ndetse no kugwa muri koma, 80% by’abarwayi bageze muri urwo rwego bakaba bapfa.
Udukoko dutera iyi ndwara dukwirakwiza n’imibu. Iyo umubu wo mu bwoko bwa
Aedes urumye umuntu urwaye iyi ndwara umuvomamo udukoko tuyitera,
hanyuma uwo mubu ukaba ushobora kwanduza abantu batarwaye mu gihe
ubarumye nabo.
Kwirinda iyi ndwara bisaba mbere na mbere kurwanya imibu ikwirakwiza
udukoko tuyitera. Iyo mibu yirindwa hakorwa isuku, ibinogo n’ibindi bintu byose
bishobora kurekamo amazi hafi y’ingo igihe kirekire bigakurwaho kuko bituma iyo
mibu ibasha kororoka.
Abakora ingendo zijya mu ibihugu bigaragaramo iyo ndwara basabwa kwikingiza
nibura habura iminsi icumi (10) ngo bakore urugendo kuko urukingo rwayo ruhari
mu Rwanda, rukaba ruboneka i Gikondo ahakorera ikigo cy’igihugu gishinzwe
gahunda yo gukingira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!