Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, abinyujije kuri Twitter, yabwiye abaturarwanda ko ibi bikwiye kugira icyo bibabwira bagakaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.
Ati “Uyu munsi, COVID-19 yahitanye abantu babiri. Nibwo bwa mbere mu Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe!. Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe: kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU!. Icyo ukora cyose, aho uri hose, Wiyica amazi, itagucura umwuka!”.
Uyu munsi, #COVID19 yahitanye abantu 2 . Nibwo bwa mbere mu #Rwanda idutwaye abarenze 1, umunsi umwe!
Ibi bigomba kugira icyo bibwira buri wese muri twe: kuyirinda, kuyirinda abacu, kuyirinda igihugu, NI UBU!
Icyo ukora cyose, aho uri hose,
Wiyica amazi, itagucura umwuka!— Anastase SHYAKA (@ashyaka) August 18, 2020
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 18 Kanama 2020 ryerekana ko babiri bitabye Imana ariko ntihatangajwe aho bavurirwaga cyangwa aho batuye.
Rikomeza rigira riti ‘‘Twihanganishije imiryango y’Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 bitabye Imana.’’
Ni mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragaramo ubwandu bwinshi, aho kuri uyu wa Kabiri mu basanganywe ubwandu bagera kuri 37 harimo 28 bo muri uyu mujyi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko u Rwanda rutazigera rwemera ko icyorezo cya Coronavirus kirenga ubushobozi bwarwo bwo kukigenzura kuko nibiba ngombwa ibice bimwe bizashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Yagize ati “Ni icyemezo gikaze kinashoboka, abantu babimenye ko imibare nigumya kwiyongera hari ibyemezo bikaze bizafatwa kandi n’ahandi byagiye bifatwa. Amabwiriza dufite niko abidutegeka, ngo duhagarike ikwirakwira ry’icyorezo aho byagiye bigaragara ko cyageze mu baturage benshi; muri Rusizi niko byagenze, muri Kigali hari utugari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.’’
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2577 banduye mu bipimo 342 614 bimaze gufatwa, 1683 barayikize mu gihe 884 bakiri mu bitaro naho icumi bitabye Imana.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!