USA: Ubwandu bushya bwa Coronavirus bushobora kugera ku bihumbi 100 ku munsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Dr Anthony Fauci, umwe mu bashakashatsi bakomeye mu ndwara z’ibyorezo, yabwiye Sena ya Amerika ko bidatangaje ko mu minsi iri imbere hagaragara abantu barenga ibihumbi 100 banduye Coronavirus muri iki gihugu ku munsi umwe.

Dr Anthony Fauci asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukumira ibyorezo, ni umuntu utarakunze kuvuga rumwe na Perezida Donald Trump wakunze kugenza biguru ntege ingamba zigamije gukumira iki cyorezo.

Fauci yavuze ko muri iki gihe nta buryo buhamye buriho bwo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo aho nk’abanyamerika batubahiriza amabwiriza arimo kwambara udupfukamunwa no guhana intera.

Magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyibasiwe cyane n’ubwandu bwa Coronavirus aho gifite abantu 2,727,996 bamaze kwandura mu gihe 130,123 aribo bamaze gupfa.

Fucci yavuze ko ubwandu buri kugaragara muri iki gihe, icya kabiri cyabwo buturuka muri leta enye muri 50 zigize iki gihugu. Guverineri wa New York aherutse gutangaza ko nibura icya kabiri cy’abaturage ba Amerika bazajya bashyirwa mu kato mu gihe cyose binjiye muri iyi leta.

Kuri uyu wa Kabiri, umubare w’abanduye muri Amerika wageze ku bihumbi birenga 40, ku nshuro ya kane mu minsi itanu ishize.

Ubwandu bushya bwa Coronavirus bushobora kugera ku bihumbi 100 ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .