Urukingo rwa mbere rwa Coronavirus rwabonetse, rwakozwe n’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Kanama 2020 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

U Burusiya bwatangaje ko urukingo bwakoze rugaragaza ko rushobora kurinda umuntu Coronavirus, mu gihe hari hashize iminsi havugwa ko rutizewe kuko rutigeze rugenzurwa uko bikwiriye.

Uru rukingo rwakozwe n’ikigo cy’i Moscow cyitwa Gamaleya. Perezida Vladimir Putin yatangaje ko igerageza ryagaragaje ko rwizewe, ndetse ko rushobora gukora neza rugatuma umubiri w’uruhawe ugira ubudahangarwa ku buryo atakwandura Coronavirus.

Mu nama y’abaminisitiri kuri uyu wa Kabiri, Putin yagize ati “Umwe mu bakobwa banjye yararuhawe. Nyuma yo kuruterwa bwa mbere, umuriro we wari kuri 38 ariko umunsi wakurikiyeho wari wagabanutse ugera kuri 37.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Tatyana Golikova, yatangaje ko igihugu cye gifite gahunda yo gutangira gukingira abakozi bakora kwa muganga, igikorwa kizatangira muri uku kwezi, hanyuma abantu bose bakazatangira kuruhabwa mu buryo bwa rusange mu ntangiriro z’umwaka utaha.

U Burusiya bwatangaje ko urukingo rwa Coronavirus bwakoze, rwizewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .