Icyo cyizere cyaturutse ku igeragezwa UAE yari imaze iminsi iri gukorera ku bantu 31 000, aho basanze urwo rukingo rwakoreshwa mu kwirinda Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yatangaje ko abahawe urwo rukingo nta ngaruka zikomeye rwabagizeho.
Ibyavuye muri iryo gerageza biratanga icyizere ku gutangira gukoresha urwo rukingo rwakozwe na sosiyete Sinopharm ishamikiye ku kigo cyo mu Bushinwa, China National Biotec Group Co, CNBG.
Kuba urwo rukingo rwakwemezwa ni amahirwe ku bihugu byinshi cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere, kuko u Bushinwa bwiyemeje ko urukingo rwabwo niruboneka hazatangwa uburenganzira busesuye bwo kurubyazamo nyinshi ku buryo zigera kuri bose.
Uru rukingo rwatangiye kwifashishwa mu Bushinwa ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, gusa ntabwo ruremerwa n’ibigo bitandukanye bishinzwe kwemeza ubuziranenge bw’inkingo.
Ibihugu nka Indonesia na Pakistan byamaze gusinyana amasezerano na CNBG, abyemerera kuba byatangira gukoresha urwo rukingo.
Nubwo hari urukingo rwakozwe na sosiyete ya Pfizer Inc ndetse n’urwakozwe na Modern Inc, byongeye izo nkingo zikaba zitanga icyizere cyo kurinda Coronavirus ku kigero cya 90 %, uburyo bwo kuzibika no kuzitwarwa buragoye cyane cyane mu bihugu bikennye.
Bloomberg yatangaje ko urukingo rwo mu Bushinwa rwo nta kibazo mu kurubika cyangwa kurutwara kuko rubikwa ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe.
U Bushinwa buri kugerageza izindi nkingo ebyiri zirimo ururi gukorwa na Sinovac Biotech Ltd rwamaze kugeragezwa mu cyiciro cya gatatu, hakaba hasigaye kumenya icyavuyemo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!