Urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’u Burusiya rwatangiye kwinubirwa n’abenegihugu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ku wa 11 Kanama nibwo u Burusiya bwatangaje ko bwavumbuye urukingo rwa Coronavirus, ndetse buvuga ko ku ikubitiro rugiye guhabwa abaganga n’abarimu mbere y’uko rugera ku baturage bose.

Uru rukingo rwiswe Sputnik-V rwakuruye impaka ku Isi, ibihugu byinshi birarwamagana ndetse n’imiryango yita ku buzima ivuga ko rutangiye gukoreshwa rutarakorerwa igenzura ryemewe ku buryo ubuziranenge bwarwo buba bwizewe koko 100%.

Bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, bivugwa ko banze kwizera amagambo ya Perezida Putin wavuze ko n’umukobwa we yaruhawe kandi akamererwa neza.

Ku wa 1 Nzeri, amashuri mu Burusiya yarafunguwe ku nshuro ya mbere kuva muri Werurwe uyu mwaka.

Abarimu nibo bagombaga kuruhabwa bwa mbere kuko ari bamwe mu bahura n’abantu benshi by’umwihariko abanyeshuri, gusa ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko benshi banze kuruhabwa.

Ihuriro ry’Abarimu mu Burusiya, Uchitel, ryatangiye kwamagana uru rukingo, aho ryasabye abanyamuryango baryo kururwanya, rivuga ko kuruhabwa bidakwiriye kuba itegeko mu gihe cyose igerageza ryarwo ritararangira.

Umwe mu barimu bamaganye uru rukingo ni uwitwa Yuri Varlamov, wigisha mu Mujyi wa Moscow. Yavuze ko impamvu adashaka kuruhabwa ari uko atarwizeye.

Marina Balouyeva, uri mu buyobozi bw’iri huriro ry’abarimu, yavuze ko impamvu atizera uru rukingo ari uko adashira amakenga ubuziranenge bw’inkingo zakorewe imbere mu gihugu ugereranyije n’iziba zakorewe mu mahanga.

Ati “Icya kabiri, urukingo rwakozwe ku muvuduko nk’uwa gari ya moshi, ibintu biteye impungenge. Rwakozwe huti huti.”

Uru rukingo rwakozwe n’Ikigo cy’Abarusiya cyitwa Gamaleya, rwahawe izina rya Sputnik-V rishushanya ugutungurana na none Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zakoze mu 1957 ubwo zoherezaga icyogajuru cya mbere mu isanzure.

Abarimu bo mu Burusiya batangiye kwamagana urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n'igihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .