Minisante yatangaje ko uwitabye Imana kuri uyu wa Kabiri ari umubyeyi w’imyaka 88 w’i Kirehe.
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, abantu 11 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa na Coronavirus mu bipimo 1594 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 5084 mu gihe batatu bakize, abamaze gusezererwa nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite baba 4851.
Abarwayi bashya bagaragaye muri Kigali ahasanzwe umunani, mu gihe mu Turere twa Kirehe, Musanze na Nyamagabe buri hose hakuwe umwe.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 550 532, byasanzwemo 5084 banduye. Muri bo 4851 barakize, 198 baracyari kwitabwaho bavurwa ibimenyetso mu gihe abo iki cyorezo kimaze guhitana ari 35.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
Uwiyumvamo ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akiyambaza umujyanama w’ubuzima kugira ngo ahabwe ubufasha.
27.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:8, Kirehe:1, Musanze:1, Nyamagabe:1 pic.twitter.com/6TpJSIGTeC
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 27, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!