00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitatu byo kwirinda muri iki gihe Covid-19 iri gukaza umurego

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2021 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, imibare y’abandura Covid-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera ku buryo inzego zishinzwe ubuzima n’izigira uruhare mu kurwanya icyo cyorezo zikomeje kugira inama Abanyarwanda zo kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza guhererekanywa.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Covid-19 yandurira cyane ahantu hari abantu benshi, ahantu hatuma abantu begerana ndetse n’ahantu hafunganye kandi hatinjira umwuka wo hanze.

Abahanga mu bijyanye n’indwara zandura by’umwihariko iz’ibyorezo bagaragaza ko ibyago byo kwandura Covid-19 birushaho kwiyongera iyo ahantu hari abantu benshi, begeranye kandi hafunganye.

Ni mu gihe kandi Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko n’ubwo amabwiriza yakoroshywa abaturage basabwa gushishoza bakamenya niba aho bagiye kujya hatateza ibyago byo kwandura Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko akenshi za restaurants n’ahandi hantu hakirirwa abantu bagirwa inama yo gukorera ahantu hafunguye cyangwa hanze.

Ati “Abantu bagirwa inama yo kuba niba bagiye muri restaurants cyangwa muri hoteli gufata ibyo kurya cyangwa kunywa kujya basaba kwakirirwa hanze. Buriya nk’ahantu usanga bakirira abantu hanze, hafunguye kandi hisanzuye, biba bigoye kuba abantu bakwanduzanya, ntabwo ari kimwe nko kuba abantu bari ahantu hafunganye mu cyumba.”

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo, aho uretse kuba imibare y’abandura ikomeje gutumbagira i Kigali, i Kampala n’i Nairobi naho ni uko bimeze.

Nko mu Rwanda, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ku wa 17 Kamena 2021, igaragaza ko abantu 422 aribo bayanduye mu bipimo 5770 byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abamaze kuyandura kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu ugera kuri 29597.

Inzego z'ubuzima zivuga ko kwakirirwa ahantu hisanzuye bigabanya ibyago byo kwandura Covid-19
Uko abantu muri hoteli cyangwa restaurant bakirirwa ahafunganye niko ibyago byo kwandura Covid-19 byiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .