Ubushakashatsi bwerekanye ko hydroxychloroquine yongerera abarwaye Coronavirus ibyago byo gupfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko nubwo hakomeje kuvugwa ibyo kuvura Coronavirus hakoreshejwe imiti ya hydroxychloroquine uvura Malaria cyangwa Chloroquine, nta nyigo iragaragaza ko ikora neza, ahubwo ubushakashatsi bwerekanye ko biteza ibyago birimo urupfu.

Mu bushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu kinyamakuru cy’ibijyanye n’ubuvuzi, The Lancet, abashakashatsi bagaragaje ko abantu barembye cyane kubera COVID-19 bavuwe hakoreshejwe hydroxychloroquine na chloroquine, ibyago byo gupfa byiyongereye kimwe n’ihinduka ry’imiterere y’umutima, ibizwi nka ‘arrhythmia’.

Abashakashatsi bagenzuye abarwayi 96 000 bo mu bitaro 671 byo ku migabane itandatu y’Isi, bashyizwe mu bitaro hagati ya tariki 20 Ukuboza 2019 na 14 Mata 2020 kubera Coronavirus. Abashyizwe mu bushakashatsi bari baravuye mu bitaro basezerewe cyangwa bapfuye mbere ya tariki 21 Mata 2020.

Muri abo harimo 65.9% bo muri Amerika ya Ruguru, 17.3% bo mu Burayi, 7.9% bo muri Aziya, 4.6% bo muri Afurika, 3.7% bo muri Amerika y’Epfo na 0.6% bo muri Australia. Mu basaga ibihumbi 96 bari mu bitaro, abagera kuri 11.1% baguye mu bitaro.

Hafatwaga abantu nibura mu masaha 48 bageze kwa muganga bagahabwa umuti wa chloroquine wonyine cyangwa chloroquine na Macrolide (umuti ukoreshwa mu kurwanya udukoko mu mubiri cyangwa antibiotique zirimo Clarithromycin, Azithromycin, Fidoximycin na Erythromycin); hydroxychloroquine yonyine cyangwa hydroxychloroquine hamwe na Macrolide; abatarahawe umuti n’umwe muri iyo ine.

Mu igenzura havanwemo abahawe imiti nyuma y’amasaha yarengaga 48 bageze mu bitaro cyangwa se bakayihabwa barembye cyane bashyizwe ku mwuka kimwe n’abarwayi bahawe umuti wa remdesivir.

Abashakashatsi bagize bati “Ibyavuyemo by’ibanze ni uko abantu baguye mu bitaro no kugira ibibazo by’ugutera k’umutima.”

Mu gihe cyakorewemo ubushakashatsi hashyizwe mu bitaro abantu 96 032 bari bujuje ibisabwa mu bushakashatsi, barimo 14 888 bahawe imiti. Abantu 1868 bahawe chloroquine, 3783 bahabwa chloroquine na macrolide, 3016 bahabwa hydroxychloroquine, naho 6221 bahabwa hydroxychloroquine na macrolide. Abandi 81144 bo bakurikiranwe ku bundi buryo.

Imibare yerekanye ko mu bantu bavurwaga, abagera ku 10 698 bangana na 11.1% bapfuye, bitandukanye n’abandi bitabwagaho batari ku miti kuko bo hapfuye 9.3%.

Ubushakashatsi bukomeza buti “Nta kimenyetso na kimwe twabonye cy’inyungu yo gukoresha hydroxychloroquine cyangwa chloroquine yaba ikoreshejwe yonyine cyangwa se ikoreshejwe hamwe na macrolide. Inyigo zabanje zakorwaga ku bantu bake cyane cyangwa inyigo nto zitarangira.”

Ubwo buryo uko ari bune basanze bufitanye isano n’umubare munini w’abantu baguye mu bitaro. Nibura umurwayi umwe muri 11 mu itsinda ryitabwagaho mu bundi buryo yaguye mu bitaro.

Nyamara mu bahabwaga imiti, umwe mu barwayi batandatu wahawe chloroquine cyangwa hydroxychloroquine yonyine yaguye mu bitaro. Naho umurwayi umwe muri batanu bavuwe hakoreshejwe chloroquine yongeweho antibiotic yarapfuye, mu gihe umurwayi umwe muri bane bavuwe hakoreshejwe hydroxychloroquine yongeweho antibiotic yapfuye.

Muri ubwo bushakashatsi, Umuganga w’indwara z’umutima wo mu Bitaro bya Kaminuza ya Zurich, Dr. Frank Ruschitzka, yavuze ko habuze ibimenyetso bigaragaza ibyiza by’iyo miti, ariko ubushakashatsi burakomeje.

Yakomeje ati “Ariko, ubu dushingiye ku nyigo yacu tuzi ko amahirwe yo kuba iyi miti yafasha umuntu urwaye COVID-19 ari make.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bahawe hydroxychloroquine, ibyago byo gupfa byiyongereyeho 34 naho ibyago by’indwara z’umutima byiyongeraho 137 ku ijana. Ku bahawe hydroxychloroquine hamwe na antibiotique, ibyago byo gupfa byiyongereyeho 45 ku ijana naho iby’indwara z’umutima byiyongeraho 411 ku ijana.

Ni mu gihe abahawe chloroquine ibyago byo gupfa byiyongereyeho 37 ku ijana naho iby’indwara z’umutima byiyongeraho 256 ku ijana naho abafashe chloroquine na antibiotic, ibyago byo gupfa byiyongereyeho 37 ku ijana maho ibyago by’indwara z’umutima bizamukaho 301 ku ijana.

Ibinini bya hydroxychloroquine ni bimwe mu bigeragezwa ngo harebwe ko byavura Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .