Ubushakashatsi bwerekanye ko Coronavirus ishobora kugira uruhare mu iyangirika ry’ibihaha

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford bwerekanye ko Coronavirus ishobora gutera iyangirika ry’bihaha, nyuma y’amezi atatu umuntu ayanduye.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi 10 bari hagati y’imyaka 19 na 69, harebwa imimerere y’ibihaha byabo nyuma y’uko banduye Coronavirus, bwagaragaje ko umunani muri bo bari bafite ibibazo byo kubura umwuka n’umunaniro wa hato na hato , nyuma y’amezi atatu bakize iki cyorezo.

Ibizami byerekanye ibimenyetso byo kwangirika kw’ibihaha, aho amafoto yagaragaje yerekanye ibice bimwe na bimwe aho umwuka utageraga neza mu maraso byoroshye, muri abo umunani bagargaje ibibazo mu guhumeka.

Uwari uhagarariye ubu bushakashatsi, Prof Fergus Gleeson, yavuze ko ateganya gukorera ubu bushakashatsi ku bandi bantu bagera ku 100 harimo abatarigeze bashyirwa mu bitaro cyangwa ngo bagaragaze ibimenyetso bidasanzwe, kugira ngo harebwe ko nabo ibihaha byabo byaba byaragizweho ingaruka.

Muri ubu bushakashatsi Prof Fergus azaba agamije kureba niba harabaye iyangirika ry’ibihaha, hasangwa rihari hakarebwa niba ari iry’igihe gito cyangwa ari iry’igihe kirekire.

Yagize ati “Nari niteze kuzabona iyangirika ry’ibihaha, ariko sinari niteze ku bibona ku kigero twabibonyeho.”

Ibibazo bikomeye bikunze kugaragara ku barengeje imyaka 60, gusa ubushakashatsi mu gihe byaba bigaragaye ko no mu bindi byiciro by’imyaka ndetse no mu batararembye ngo bashyirwe mu bitaro, byaba bigaragaje ko ari ikibazo gikomeye.

Prof Fergus yavuze ko iri yangirika ry’ibihaha ryabonywe mu bizimani bafashe, ngo rishobora kuba ari yo mpamvu ituma abantu banduye Covid-19 bamara amezi menshi batameze neza nyuma yo kwandura.

Umwe mu baganga bagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Dr Shelley Hayles, yavuze ko bigaragara ko 10% by’abantu bigeze kwandura Covid-19, bashobora kugira ibibazo by’iyangirika ry’ibihaha, bituma bagira ibimenyetso bitandukanye batazi ikibitera.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Covid-19 igira uruhare mu iyangirika ry'ibihaha na nyuma y'uko umuntu ayikize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .