00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bukomeje kwisukiranya bugaragaza ibiba ku mubiri w’uwanduye Covid-19

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 Kamena 2021 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus kimaze hafi umwaka n’igice cyibasiye Isi kandi gikomeje kugaragaza ko kigihari aho kigenda cyihinduranya. ku rundi ruhande, hakomeje kugenda hagaragazwa ubushakashatsi bunyuranye ku mpinduka ziba mu mubiri w’umuntu wanduyeho iki cyorezo.

Ubu amakuru mashya ku gakoko gatera iki cyorezo, SARS-COV-2 agaragaza ko abagezwemo n’iyo virus bahura n’ibibazo byinshi mu mibiri yabo, aho ako gakoko gatuma abasirikare barwaniriraga umuburi bahindukira bakaba ari bo bawurwanya maze bikagira ingaruka ku ngirabuzimafatizo no ku nyama ziwugize nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 194 bapimwe bagasangwamo icyorezo cya Covid-19. Bwerekanye ko abasirikare abo bantu bari basanganwe ari bo bahindukira bakadukira intungamubiri zagombaga gufasha umuntu wigeze kwandura icyo cyorezo bakazangiza aho kurwanya indwara mu mubiri nk’uko ubusanzwe babiwugirira.

Aba basirikare bahindura inshingano zabo bagakora akazi ko kurwanya umubiri aho kuwurinda, byagaragaye ko bibasira cyane abantu banduye Covid-19 ugereranyije n’abatarayanduye, bigatuma ubudahangarwa bw’abanduye icyo cyorezo buba ku gipimo cyo hasi cyane hanyuma ugasanga gukira kwabo bifata igihe kirekire cyane kuko umubiri wabo uba ufite intege nke zo kwiyirukanamo virusi.

Ubu bushakashatsi kandi bwanakorewe ku mbeba aho baziteye abasirikare bwite bo mu mubiri w’umuntu wanduye maze bugaragaza ko zishobora kwandura byoroshye icyo cyorezo bikaba bituma haboneka impungenge abo basirikare bateza mu mubiri w’umuntu nubwo hagikenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ngingo kugira ngo hatangazwe nyir’izina ingaruka zishobora guterwa n’abo basirikare bwite baba bari mu mubiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .