Uburyo icyorezo cya Coronavirus cyatije umurindi icuruzwa ry’imiti ya magendu ku Isi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Mata 2020 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugariza Isi, ubwiyongere bw’imiti itujuje ubuziranenge bwafashe indi ntera ku masoko cyane cyane ayo mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

Icuruzwa ry’iyi miti ni ibikorwa OMS ivuga ko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi ku Isi.

Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA, cyasabye abatumiza n’abacuruza imiti yifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kutacyuririraho ngo bagurishe ibitujuje ubuziranenge.

Rwanda FDA yakuye ku isoko imiti isukura intoki irimo BEU Hand Sanitizer, wakozwe n’Uruganda Holy Trust Ltd rwo ku Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo n’uwakozwe n’Uruganda Oxalis Limited rwo mu Karere ka Bugesera mu Murenge Nyamata.

Umunyamakuru wa BBC ukora inkuru zicukumbuye, yatembereye hirya no hino ku Mugabane wa Afurika yibonera imiti ihacururizwa ariko itujuje ubuziranenge.

Agaragaza ko hirya no hino ku Isi abantu bakomeje kwibikaho imiti itandukanye bashaka uko bahangana na Coronavirus cyangwa izindi ndwara, ariko ikaba nta buziranenge ifite.

Kugeza ubu ibihugu bikomeye ku Isi mu gucuruza imiti aribyo u Bushinwa n’u Buhinde biri mu kato, ibi ngo bituma imiti irimo kuzenguruka hirya no hino ku Isi akenshi usanga ari iya magendu.

Umunsi OMS yatangazaga ko Coronavirus ari icyorezo kibasiye Isi ku wa 11 Werurwe 2020, Ishami rya Interpol rishinzwe guhangana n’ibyaha, ryataye muri yombi abantu 121 bo mu bihugu 90 mu gihe cy’iminsi irindwi gusa.

Ivuga ko iyi miti itujuje ubuziranenge yafashwe yari ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadorali.

BBC ivuga ko kuva mu bihugu birimo Malaysia kugera muri Mozambique, inzego z’umutekano zafashe amagana y’udupfukamunwa n’imiti itujuje ubuziranenge, imyinshi muri iyi ikaba ngo yari iyo kuvura Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru wa Interpol, Jurgen Stock, agira ati “Ubu bucuruzi butemewe ku birebana n’imiti mu bihe nk’ibi hari icyorezo, bigaragaza uburyo ubuzima bwa muntu budahabwa agaciro.”

OMS ivuga ko imiti itujuje ubuziranenge iba ishobora guteza akaga, ikaba akenshi iba idafite umwimerere cyangwa yararengeje igihe.

Ivuga ko imiti nk’iyi ifite agaciro ka miliyari 30 z’amadorali ariyo icuruzwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Pernette Bourdillion Esteve ukora muri OMS akaba abarizwa mu Ishami rishinzwe guhangana n’icuruzwa ry’imiti itemewe, avuga imiti idashobora kuvura indwara.

BBC ivuga ko icuruzwa ry’imiti ku Isi ari ubucuruzi bukomeye kuko bufite agaciro ka tiliyari imwe y’amadorali.

Kugeza ubu inganda zikora imiti mu Buhinde zivuga ko zirimo gukora ku rugero ruri hagati ya 50-60% ku kigero zari zisanzwe zicurzaho mbere kubera iki cyorezo.

Ibi byatumye izi nganda ubu zisigaye zohera muri Afurika imiti iri ku kigero cya 20%, byatumye ibihugu byinshi bihungabana mu kugira imiti.

OMS ivuga ko nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avugiye ko umuti wa Chloroquine na Hydroxychloroquine ushobora guhangana na Coronavirus, ibihugu hirya no hino ku Isi byatangiye kuyirwanira, ni mu gihe isanzwe ivura Malaria.

OMS yo ivuga kugeza ubu nta gihamya gihari ko iyi miti ishobora guhangana n’iki cyorezo.

BBC ivuga ko yatahuye umubare w’imiti ya Chloroquine itujuje ubuziranenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse yanatahuwe muri Nigeria. Ubusanzwe agacupa ka chloroquine kagura amadorali 40, ariko zimwe muri farumasi zo muri RDC ngo zisigaye zikagurisha ku madorali 250.

Imiti itujuje ubuziranenge ikomeje gucuruzwa ku Isi mu guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .