00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye doze zirenga ibihumbi 135 z’inkingo rwahawe na Malta

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Malta yashyikirije iy’u Rwanda inkingo 135.690 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zigiye kwifashishwa mu gukingira abaturage bo hirya no hino mu turere muri gahunda y’igihugu yo gukingira abantu benshi bashoboka.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, niyo yatangaje ko izi nkingo zatanzwe nk’inkunga y’igihugu cya Malta zagejejwe i Kigali.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter bugira buti “Uyu munsi u Rwanda rwakiriye doze 135.690 za Covid-19 za AstraZeneca, zatanzwe na Guverinoma ya Malta. Izi zirahita zijyanwa mu turere dutandukanye muri gahunda iriho yo gukingira Abanyarwanda.”

Iki kirwa cya Malta giherereye mu Majyepfo y’u Burayi giherutse gushyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kujyayo, basabwa kuba barakingiwe Covid-19.

U Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira abantu benshi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ho abakingirwa ni abarengeje imyaka 18 mu gihe hirya no hino mu turere ho batangiye gukingira abafite kuva ku myaka 30 kuzamura.

Inzego zishinzwe ubuzima zigaragaza ko uko abaturage bakingirwa ari benshi bifasha mu guhangana n’ubwandu bushya ndetse n’abandura iyo bakingiwe ntabwo iyi ndwara ibazahaza ngo ibe yagera ku rwego rwo kubahitana.

U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira muri Werurwe 2021, aho inkingo rwakiriye za mbere zari izatanzwe binyuze muri gahunda ya COVAX igamije kugeza inkingo kuri bose.

Ni mu gihe hari izindi nkingo igihugu kigenda kizihabwa n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa, izo rwagiye rugura ndetse n’izitangwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye igihugu kigirana n’ibindi by’amahanga.

Kuva ku wa 5 Werurwe 2021 ubwo hatangiraga ibikorwa byo gukingira mu buryo bwa rusange, abaturage 1.707.418 bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe abamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo ari 2.738.816.

U Rwanda rufite intego yo gukingira nibura kimwe cya gatatu cy’abarutuye bitarenze mu mpera z’uyu mwaka no kuba rwakingiye 60 % umwaka utaha.

Doze z'inkingo za AstraZeneca ibihumbi 135 ni zo u Rwanda rwakiriye
Izi nkingo zigiye guhita zijyanwa hirya no hino mu turere
U Rwanda rwakiriye doze z'inkingo za AstraZeneca rwahawe na Malta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .