Ni umushinga wiswe “Scent Identification of COVID-19 using dogs“, umaze kugaragaza ko utanga umusaruro mu bihugu byateye imbere, birimo n’ u Budage. Ni umushinga uzafasha mu gupima abantu benshi mu gihe igihugu gikomeje gufungura ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.
Amasezerano y’uyu mushinga yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin na Ambasaderi Dr Thomas Kurz, kuri uyu wa Mbere. Biteganywa ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gutaha.
Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatangaje binyuze kuri Twitter, iti “Ni ibyishimo gusinyana n’Umuyobozi Mukuru wa @RBCRwanda @nsanzimanasabin uyu munsi, amasezerano y’ubufatanye ku mushinga wo gutahura covid-19 hifashishijwe imbwa. Imbwa mu Budage zagaragaje ubushobozi bwo gutahura abantu banduye COVID-19, ari nabyo bizakorwa ku mbwa zo mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere.“
Such a pleasure to sign with the DG @RBCRwanda Dr @nsanzimanasabin today the project partnership “Scent Identification of #COVID19 using dogs”.
Dogs in Germany proved capable of identifying people infected with COVID-19, the same will apply for Rwandan dogs soon 👍 pic.twitter.com/qNkHcrl1GC— German Embassy Kigali (@GermanyinRwanda) November 23, 2020
Ubusanzwe bene izi mbwa zizwi nka ‘Sniffer dogs’ zari zimenyerewe mu kureha ibisasu byatezwe ngo hato bitagira uwo bihitana, mu gutahura ibiyobyabwenge no guhumurirwa na za kanseri zitandukanye mu mubiri cyangwa diabète, bitewe n’uburyo imbwa yatojwe.
Byatumye abahanga mu by’amatungo batekereza niba zitanifashishwa mu gutahura abantu banduye Coronavirus cyangwa kureha ahantu hari amatembabuzi arimo iyo virus.
Muri Nyakanga, abahanga no muri Kaminuza y’Ubuvuzi bw’Amatungo ya Hanover mu Budage, bemeje ko imbwa ziteguwe neza zishobora kureha COVID-19 mu bantu batandukanye, basanga igipimo cy’ukwizerwa kw’ibisubizo imbwa zitanga kiri hejuru cyane.
Mu igeragezwa ryakorewe ku mbwa umunani zatojwe kwinukiriza amacandwe y’abantu banduye Covid-19 n’abataranduye, nyuma ziza kugeragezwa zihabwa uruvange rw’abanduye n’abataranduye. Izi mbwa zabashije gutandukanya amatembabuzi y’abanduye n’abataranduye ku gipimo cya 94%.
Nyuma yo kugerageza izi mbwa binyuze mu kwinukiriza ibipimo bisaga 1000 byari byafashwe, haje kwemezwa ko aya matungo ari imari ikomeye mu rugamba rwo gutahura abanduye Coronavirus.
Ubu buryo bwatangiye kwifashishwa mu bihugu byinshi, kandi bigaragara ko imbwa zishobora gutahura abanduye mu gihe gito kandi mu buryo buhendutse.
Bene izi mbwa zikoreshwa cyane ku kibuga cy’indege cya Helsinki muri Finland, ku buryo ushobora kuyishyira ku mazuru agatambaro umuntu yihanaguje ku kiganza, ikakubwira niba kakoreshejwe n’umuntu wanduye kandi ibipimo bikizerwa hafi 100%.
I was tested negative by two #coronadogs upon arrival at the #Helsinki airport in #Finland. Later a medical test verified that the dogs were right. Well done Miina and Kössi! #COVID19 pic.twitter.com/eDDmL3QaGo
— Päivi Peltokoski (@PaiviPeltokoski) October 20, 2020
Byitezwe ko ubu buryo buzongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo gupima icyorezo cya Coronavirus, ku buryo harushaho gupimwa abantu benshi kandi mu gihe gito, by’umwihariko nko mu bikorwa bihuza abantu benshi.
Ubu buryo buzaza busanga ikoranabuhanga rya robot naryo ririmo kwifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho ziha abarwayi serivisi zimwe nko gupimwa umuriro no kubika amakuru yabo, bidasabye ko buri mwanya baba bari kumwe n’abaganga, bakaba banabanduza ubwo burwayi.
Izi robot kandi zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda iki cyorezo hamwe na camera zashyizwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, zipima umuriro abagenzi bose bahagera.
Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 609 367, byatahuwemo abantu 5726 banduye. Abakirwaye ni 482 mu gihe abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus ari 47.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!