U Rwanda mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya mu Bufaransa ntibishyire mu kato ka COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

U Bufaransa bwashyize u Rwanda mu bihugu abantu babiturutsemo bashobora kwemererwa kwinjira ku butaka bwabwo ntibishyire mu kato cyangwa ngo basabwe andi mabwiriza yihariye ajyanye n’ikumirwa rya COVID-19.

U Rwanda kuri uru rutonde rwatangajwe ku wa Mbere tariki ya 09 Ukwakira 2020, ni kimwe mu bihugu 16 aho abantu babiturutsemo bashobora kwinjira mu Bufaransa hanyuma ntibisabe ko bishyira mu kato k’iminsi 14 cyangwa ngo basabwe gutanga icyangombwa cyerekena ko bipimishije Coronavirus mu gihe kitarenze amasaha 72.

Ni igihugu kimwe cyo muri Afurika kiri kuri urwo rutonde. Ibindi biruriho ni Andorre, Islande, Liechtenstein, Monaco, Norvège, U Bwongereza, Saint-Marin, Vatican, u Busuwisi, Australie, u Buyapani, Nouvelle-Zélande, Singapore, Koreya y’Epfo na Thaïlande.

Aya mabwiriza agena kandi ko abantu baturutse mu bindi bihugu nka Bahreïn, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Panama cyo kimwe n’abaturutse muri Afurika y’Epfo, Algérie, u Bushinwa, Équateur, Iraq, Iran, Israël, Liban, Maroc, RDC, Turikiya, u Burusiya, Ukraine, Zimbabwe bo guhera ku wa 11 Ugushyingo bazajya basabwa kwerekana icyangombwa cy’uko bipimishije COVID-19 mbere y’uko bafata urugendo nibura ho amasaha 72 bikagaragara ko ari bazima.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bwashyizeho gahunda ya Guma mu Rugo ku nshuro ya kabiri nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus gikajije umurego.

Ubu bufite abaturage 1.807.479 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abapfuye bo ari 40.987. Ku Cyumweru mu Bufaransa hagaragaye abantu 270 bishwe na Coronavirus.

Ku wa Mbere bwo hari hagaragaye ubwandu bushya 20155, buke ugereranyije na 86.852 bwari bwagaragaye ku wa Gatandatu na 38.619 bwo ku Cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .