U Burayi bwatangiye gukingira abantu mu buryo bwa rusange

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 27 Ukuboza 2020 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), watangije gahunda yo gukwirakwiza inkingo zo guhangana na COVID-19 mu bihugu byose biwugize aho Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, yatangaje ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rwamaze kugezwa mu bihugu byose by’uyu muryango uko ari 27.

Ibihugu bimwe byahise bitangira gukingira abaturage babyo guhera kuri uyu wa gatandatu, bivuga ko bitari byiteguye gutegereza, mu gihe ibindi bitangira gukingira mu buryo bwa rusange guhera kuri iki Cyumweru.

Kuri ubu mu bihugu bigize EU hamaze gutangazwa abantu bahitanywe na COVID-19 bagera ku 335.000 kuva iki cyorezo cyakwaduka, abarenga miliyoni 14 nibo bamaze kwandura kandi byagaragaye ko cyakomeje kurushaho gukwira cyane, bituma ibihugu hafi ya byose bigize uyu muryango bisubizaho gahunda ya Guma mu Rugo.

Kuri ubu gukingira abantu mu buryo bwa rusange muri EU, biteganyijwe ko bitangira mu masaha make, aho abantu bagera kuri miliyoni 446 bagomba guhita bahabwa urukingo.

Ibi bije nyuma y’uko Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Burayi (EMA) na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bemeje bidasubirwaho urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, abinyujije ku rubuga rwa twitter yatangaje ko u Burayi bwatangiye kugana mu nzira yo gushyira iherezo ku bihe bikomeye bimaze iminsi.

Ati “Uyu munsi dutangiye guhindura ipaji kuri uyu mwaka ukomeye, kuri ubu urukingo rwa COVID-19 rwamaze kugezwa mu bihugu byose bigize EU, gukingira bizatangira ejo mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”

Yongeyeho ati “Iminsi y’ikingira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni ibihe by’ubumwe bikora ku mutima, urukingo niyo nzira irambye yo kudusohora mu cyorezo.”

Minisitiri w’Ubuzima mu Budage, Jens Spahn, yavuze ko ibi ari ibihe byiza, ari inkuru y’ihumure ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati “Iyi ni inkuru y’ibyishimo ya Noheli, kuri ubu amakamyo ajyanye inkingo za mbere hirya no hino mu Burayi, izindi nkingo zizakomeza koherezwayo na nyuma y’ejo. Uru rukingo nirwo rufunguzo ruzadufasha gutsinda icyorezo, urufunguzo ruzatuma twese dusubirana ubuzima bwacu busanzwe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Butaliyani, Luigi Di Maio, yasabye bagenzi be gufata inkingo, ati “Tuzasubirana ubwigenge bwacu, tuzongera kubasha guhoberana.”

Ibihugu bimwe na bimwe ntibyiriwe bitegereza gutangira gukingira kuri iki cyumweru, ahubwo byahise bitangira gutanga inkingo.

Inkingo zatangiye gukwirakwizwa mu bihugu byose bya EU
Ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi byose byamaze kugezwamo urukingo rwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .