Tariki ya 10 Kanama, itariki u Burusiya bwashyizeho nk’iyo buzatangarizaho urukingo rwa Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

U Burusiya burateganya kuba igihugu cya mbere ku Isi cyemeje urukingo rwa Coronavirus, aho rugomba gutangira gukoreshwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri nubwo kugeza ubu hakiri impungenge ku buziranenge bwarwo.

Abayobozi batandukanye bo mu Burusiya babwiye CNN ko bari gukora ibishoboka byose ku buryo ku wa 10 Kanama uyu mwaka cyangwa mbere yaho bazaba bemeje urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’ikigo kiri i Moscow, Gamaleya Institute.

Barifuza ko kuri iyo tariki urwo rukingo rwaba rwemejwe ku buryo rwatangira gukoreshwa n’abantu bose, rugahera ku bantu bakora mu nzego z’ubuzima.

Umuyobozi w’Ikigega cy’u Burusiya gishinzwe Ishoramari, Kirill Dmitriev, ari nacyo gitera inkunga ubushakashatsi bwo gukora uru rukingo, yagereranyije iyo tariki n’iyo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zohererejeho mu isanzure satellite yazo ya mbere mu 1957

Ati “Abanyamerika baratunguwe ubwo bumvaga [Satellite] Sputnik ihinda. Ni kimwe n’urukingo. U Burusiya buzaba ubwa mbere.”

Kugeza ubu, ntabwo u Burusiya burasohora amakuru ajyanye n’uru rukingo, hari abavuga ko ibipimo byarwo ku muntu bitakozwe uko bikwiriye birya no hino ku Isi ndetse ko byakorewe ku mubare muto, gusa abahanga mu by’inkingo basobanura ko hari byinshi bigomba gukorwa mbere y’uko rwemezwa.

Mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi, inkingo ziri mu cyiciro cya gatatu cy’igeragezwa gusa bivugwa ko uru rukingo rw’u Burusiya rwo rutarava mu cyiciro cya kabiri. Byitezwe ko iki cyiciro kizarangira ku itariki ya 3 Kanama, hagatangira icya gatatu kizanajyana no kwemeza urukingo.

Ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje urugendo rwo gushakisha urukingo rwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .