Turkménistan ni igihugu gito giherereye muri Aziya yo hagati, gituwe n’abaturage basaga miliyoni 5,8.
Perezida Gourbangouly yatangaje ko abahanga ku Isi bari gushaka umuti wa Covid-19 ariko ko hari imizi ishobora gutuma iyi ndwara iba imateka ku Isi.
Ati “Abahanga batandukanye ku Isi hose, bashakisha umuti wakiza iki cyorezo neza, bakora ubushakashatsi bwinshi, gusa imizi y’igihingwa cya réglisse ishobora kuba umwe muri iyo miti.”
Uyu mu Perezida ufite aho ahuriye n’iby’ubuganga, yigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, ni n’umuganga uvura amenyo. Yatunguye benshi avuga ko iki gihingwa cyakiza Coronavirus gusa nta gihamya yigeze abitangira.
Yakomeje agira ati “Igihingwa cya Réglisse gifite ubushobozi bwo kurwanya ubwiyongere bwa Coronavirus, kandi n’amazi make cyane avuye mu mizi yacyo ashobora kugabanya ingaruka z’iyi virus.”
Gourbangouly yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi muri Turkménistan, ko cyakwiga ku byiza by’iki gihingwa cyane ko gihari ku bwinshi muri iki gihugu.
Si ubwa mbere kandi Perezida w’iki gihugu ahamagariye abaturage gukoresha ibihingwa mu kurwanya iki cyorezo. Kuva muri Werurwe, abaturage bahawe itegeko riturutse kwa Perezida ko bagomba kujya banywa igihingwa cya harmal, bakakinywa nk’itabi bakurura umwuka wacyo.
Kuva icyo gihe ibiciro by’icyo gihingwa byatangiye kuzamuka. Byatumye muri Kanama abakozi ba OMS bagirira uruzinduko muri iki gihugu kugira ngo harebwe niba amategeko n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 yarashyizweho.
Iki gihugu ntikigeze cyemera ko cyabonye umurwayi wa Coronavirus, yewe na nyuma y’uko Ambasaderi w’u Bwongereza wari uri mu Murwa Mukuru Achkhabad atangarije ko arwaye Covid-19.
Kuva icyo gihe, amaduka acuruza ibicuruzwa bitaribwa n’inzu z’uburiro yarafunzwe, ndetse n’ingendo ziragabanywa. Abaturage bahamagarirwa kwambara udupfukamunwa ariko ubuyobozi buvuga ko batwambara birinda imyanda n’udukoko tutaramenyekana ubwoko bwatwo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!