Perezida wa Madagascar yemeje ko bavumbuye umuti wa Coronavirus, OMS ibasaba kwitonda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nta kimenyetso cyerekana umuti wa Covid-19 wamaze kuboneka, nyuma y’uko perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, atangaje ko bawugezeho bifashishije ibyatsi.

Ku wa 20 Mata ubwo yari mu Ishuri rikuru ry’Ubushakashatsi muri Madagascar, (IMRA), Perezida Rajoelina yabwiye abaminisitiri, abadiplomate n’abanyamakuru ko "igerageza ryamaze gukorwa, abantu babiri bamaze gukizwa n’uyu muti.”

Uwo muti wiswe Covid-Organics bavuze ko uzatangwa ku buntu ku bihugu biwukeneye cyane, ku bandi ugurishwe ku giciro gito cyane, amafaranga yose azavamo akazashyikirizwa IMRA kugira ngo atere inkunga ubundi bushakashatsi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida Rajoelina yagiranye ibiganiro na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, washimiye Madagascar, "kubera umuti gakondo uteye imbere wa Covid-Organics."

Rajoelina yakomeje ati "Afurika ishyize hamwe kandi irimo gushaka ibisubizo bya #COVID19 yifashishije umutungo wayo karemano. Abaturage ba Madagascar bifatanyije n’abavandinmwe bagenzi babo."

Ni umuti umeze nk’icyayi, yavuze ko utanga ibisubizo mu gihe cy’iminsi irindwi. Ukoze mu giti cya Artemisia gisanzwe gikoreshwa mu gukora umuti uvura malaria. Perezida Rajoelina yavuze ko ugomba no kujya uihabwa abanyeshuri mu rwego rwo kubarinda.

Umuyobozi Mukuru wa Imra, Dr Charles Andrianjara, yemeje ko Covid-Organics igomba gukoreshwa mu gukumira. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko ariko yagaragaje ukwifata ku kuba wakoreshwa nk’umuti, ariko akavuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko "uri mu nzira y’imikorere nyayo nk’umuti uvura".

Ubwo yavugaga kuri Covid-Organics, OMS mu butumwa yoherereje BBC, yavuze ko umuryango mpuzamahanga utigeze usaba "kwivuza imiti iyo ari yo yose ... mu rwego rwo gukumira cyangwa kuvura Covid-19".

Byongeye gushimangira amagambo yavuzwe n’umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ko "nta guca iy’ibusamo" mu gushakisha umuti nyawo uvura Coronarvirus.

OMS yongeyeho ko hakomeje amagerageza ku rwego mpuzamahanga yo gushakisha umuti wa Coronavirus.

Porof. Brian Klaas, impuguke kuri Madagascar muri kaminuza ya London, yavuze ko imyifatire ya Perezida Rajoelina ishobora guteza ibibazo abaturage ba Madagascar kuruta ibyiza yabagezaho.

Ikirwa kiri mu Nyanja y’u Buhinde kugeza ubu kimaze kugira abantu 121 banduye coronavirus, nta n’umwe irahitana.

Kuva IMRA yashingwa, Perezida Rajoelina yavuze ko imaze gukora imiti irenga 50, hifashishijwe uburyo bwo guhuza ubuvuzi gakondo n’ubwa gihanga.

Perezida Rajoelina yasomye ku muti yavuze ko uvura Coronavirus, mu kwerekana ko utica, ahubwo uvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .