OMS yohereje mu Bushinwa impuguke zo gukora ubushakashatsi ku nkomoko ya Coronavirus

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amakuru menshi yagiye avugwa ku bijyanye n’inkomoko ya Coronavirus, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima (OMS), ryohereje impuguke mu Bushinwa zigiye gukora ubushakashatsi bugamije kureba niba koko inyamaswa ariyo yabaye intandaro ya Coronavirus n’uburyo yageze mu bantu.

Iritsinda ry’abashakashatsi babiri barimo inzobere mu by’ubuzima bw’inyamaswa n’inzobere mu ndwara z’ibyorezo biteganyijwe ko nizigera mu murwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, bazafatanya n’inzobere z’iki gihugu bazahasanga.

Byitezwe ko iri tsinda rigiye gukora iby’ibanze bizifashishwa n’irindi tsinda rinini ry’inzobere rizakora ubu bushakashatsi mu buryo bwagutse.

Ubwo yatangazaga ibijyanye n’iki cyemezo ku wa 11 Nyakanga, Umuvugizi wa OMS Margaret Harris yavuze ko izi mpuguke zizaba zigiye kureba koko niba ibivugwa ko coronavirus yavuye mu nyamaswa ari byo.

Yagize ati “Bazaba bagiye kureba niba Coronavirus yaravuye mu nyamaswa ikajya mu bantu n’inyamaswa yaba yaravuyemo cyangwa niba atari byo”.

Uretse ibi, izi nzobere zizanareba niba Coronavirus yarabanje kunyura mu nyamaswa nyinshi mbere y’uko igera mu bantu.

N’ubwo nta bushakashatsi burabyemeza mu buryo budashidikanywaho, abahanga muri siyansi bavuga ko Coronavirus ishobora kuba yaraturutse mu ducurama ikajya mu zindi nyamaswa z’inyamabere zirimo injangwe n’igisamujyonjyo mbere yo kugera mu bantu.

Uretse abavuga ibi abandi barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, bumvikanye bavuga ko yaturutse muri Laboratwari iri muri Wuhan ikorerwamo ubushakashatsi ku ntwaro z’ibinyabutabire.

Ubu bushakashatsi buzasiga hamenywe inkomoko nyayo ya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .