Nta murwayi wabonetse mu bipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza abantu muri Kigali

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko nta murwayi wa Coronavirus wabonetse mu cyiciro cya mbere cy’ibipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza abantu mu Mujyi wa Kigali.

Icyiciro cya mbere cyo gusuzuma Coronavirus mu buryo rusange cyakorewe mu mihanda yo muri Kigali n’aho abantu binjirira bajya i Kigali cyarangiye ku wa 10 Nyakanga 2020. Ni gahunda yatangiye ifite intego yo gusuzuma nibura abantu 5000 mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Buri minota irindwi, abakozi bo mu nzego z’ubuzima bafatanyije n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, bahagarikaga itsinda ry’abantu, baba abari mu binyabiziga cyangwa abagenda n’amaguru, bakabasaba kwipimisha ku bushake.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ibipimo 5000 bashakaga babibonye ndetse icyiciro cya mbere cy’ibisubizo cyaraye gishyizwe hamwe, aho nta n’umwe wasanzwemo Coronavirus.

Ati “Twafashe ibipimo abantu bagera ku 1181 mu Mujyi wa Kigali mu turere dutatu, icyadushimishije ni uko muri ibyo bipimo byose nta na kimwe twasanzemo abarwayi ba Coronavirus”.

Dr Nsanzimana yavuze ko igice cya kabiri cy’ibyavuye mu bipimo bafashe nacyo bateganya kugisohora uyu munsi. Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza niba nta bwandu butazwi burimo kugenda mu baturage.

Ati “Si ukuvuga ngo Covid-19 ntiri muri Kigali, ariko ni ukuvuga ngo ntabwo inyanyagiye muri Kigali ku buryo abagiye mu kazi utunguranye usangamo abantu, ahubwo ni hahandi turi kuyibona turi no gukurikirana tukavura abo yagaragayeho”.

Yakomeje avuga ko ibizava mu isesengura rya Covid-19 mu mujyi wa Kigali bizatanga icyerekezo cyo gukomereza isuzuma mu ntara z’igihugu.

Ati “Turakomeza gusesengura uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri Kigali, ibizava muri iryo sesengura bizatwereka niba twakomereza uwo mwitozo no mu ntara.”

RBC ivuga ko iyo ufashe ibipimo bingana gutya mu buryo butunguranye ugasanga nta n’umwe urimo, biguha ishusho y’aho icyorezo kiri yaba aho bari muri Guma mu rugo cyangwa mu bigo bitandukanye bihuriramo abantu benshi nk’uko byagaragaye mu minsi ishize.

Gupima abantu muri ubu buryo bwa rusange bitandukanye n’uko bisanzwe bikorwa, kuko abasanzwe bapimwa ari ababa bari mu itsinda ry’abaketsweho kwandura COVID-19, hashingiwe ku kuba barahuye n’abanduye cyangwa baragiye ahantu hagaragaye ubwandu nko mu bindi bihugu.

Isuzuma ryakorewe kuri Stade Amahoro, i Nyamirambo mu Biryogo, Kicukiro IPRC n’ahandi hatandukanye abantu banyura binjira muri Kigali harimo Giti cy’inyoni, Rugende na Gahanga.

Icyiciro cya mbere cy'ibipimo bimaze iminsi bifatwa muri Kigali cyerekanye ko nta murwayi wa Coronavirus urimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .