Mu minsi ibiri, u Rwanda ruzakira umuti worohereza abarwaye Covid-19

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Mutarama 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko kuwa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 u Rwanda ruzakira umuti mushya ufasha mu guhangana na Coronavirus, witezweho kugabanya umubare w’abahitanwa n’iki cyorezo.

Umuti u Rwanda ruzakira ni Favipiravir. Uri mu bwoko bw’ibinini by’amagarama 200. Wakoreshejwe bwa mbere mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan aho icyorezo cya COVID-19 cyadutse.

Ubwo yari kuri RBA yagize ati “Ku isoko ry’imiti ku Isi hose hari umuti wageze ku isoko nta byumweru bitatu birashira, kuwa Gatatu saa kumi n’imwe imiti isaga ibihumbi 18 izaba yageze i Kanombe. Turi gusuzuma abarwayi bose ngo tuzabashe guha buri murwayi umuti twizeye ko uza kumuvanayo agasubira ku murongo.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko uwo muti ufasha mu kugabanya ubukana bwa Covid-19 “kugira ngo turebe ko twagabanya impfu.”

Mu minsi irindwi ishize mu Rwanda habonetse abantu 1402 basanganywe iki cyorezo mu gihe abitabye Imana biyongereyeho 22. Hashize iminsi haboneka abarwayi bashya basaga 200.

Umujyi wa Kigali niwo wugarijwe cyane icyakora Dr Ngamije yavuze ko n’utundi duce tw’igihugu tudakwiriye kwirara kuko nta hataraboneka abarwayi.

Urukingo ruri hafi

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hejuru y’umuti ugabanya ubukana bwa Covid-19, u Rwanda ruri gushaka uburyo rwabona urukingo mu minsi ya vuba.

Yagize ati “Turi gushyiramo imbaraga zose zishoboka kugira ngo twifashishije inzego z’Umuryango w’Abibumbye n’indi miyoboro, tubone urukingo vuba kandi vuba bishoboka. Ikigaragara ni uko urukingo turushaka kandi tugiye kurubona vuba bishoboka.”

Yavuze ko nk’u Rwanda bakoze ibishoboka byose mu kwitegura urwo rukingo, ndetse ngo “ Igihugu cyacu kiri muri bibiri bya mbere byiteguye neza.”

Yavuze ko inkingo za mbere zizaboneka zizashyikirizwa abazikeneye kurusha abandi.

U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus. Hatangajwe ko ibyo byuma bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mu minsi ibiri u Rwanda rurakira umuti uherutse gusohoka ugabanya ubukana bwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .