Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu kutibwira ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu turere tumwe

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yasabye abantu kudatezuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bibwira ko cyibanze cyane mu turere twegereye imipaka no muri Kigali gusa.

Mu gihe imibare myinshi y’abanduye imaze iminsi igaragaza mu Turere twa Rusizi, Kirehe, Rubavu no muri Kigali; hari abatangiye kwibwira ko icyorezo kiri gusa muri utwo turere gusa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko uwakwibwira atyo bikamutera kwirara yaba yibeshya cyane kuko kuba umuntu yava ahantu hamwe agera i Kigali cyangwa ahandi mu gihugu bitamusaba amasaha menshi ku buryo aramutse yanduye yakihageza.

Ati “Dufashe urugero rw’Akarere ka Rusizi tugafata Akarere ka Kirehe ni uturere turi ku mipaka nibyo kandi nitwo twugarijwe muri iyi minsi. Umujyi wa Kigali na wo nubwo udakora ku mipaka ni ahantu hahurira abantu benshi baza baturutse mu turere dutandukanye.

“Igihugu cyacu si kinini ku buryo kuva ku mupaka umwe ujya ku wundi cyangwa uza i Kigali bishobora kuba ari [amasaha] atanu bivuga ko icyorezo gishobora kuva ku mupaka kikagera ahandi mu gihugu nubwo imibare igaragara nk’aho uturere two ku mipka aritwo twibasiwe.”

Asobanura ku mibare y’abantu 101 banduye ku wa 29 Kamena 2020, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko kuba abantu 72% muri bo baranduriye hamwe igihe kimwe biteye impungenge ariko byerekena ko uburyo bwo gupima buri gukoreshwa bukora.

Ati “Uriya mubare uri hejuru nibyo ariko kuba twarabamenye nabyo ni byiza kugira ngo abarwayi bavurwe.”

Magingo aya, mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 1025 basanganywe Coronavirus, muri bo 444 barakize mu gihe babiri aribo bitabye Imana barimo Umupolisikazi n’umushoferi bombi banduriye mu mahanga.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .