Minisante yatangiye kwifashisha Robots mu kuvura abarwayi ba COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukoresha Robots mu kuvura abarwayi ba COVID-19 nk’uburyo bwo kurinda ko umurwayi yakwanduza umuganga cyangwa se we akaba yamwanduza uburwayi bushya.

Abahanga mu by’ubuzima, bagaragaza ko Robots zigabanya inshuro zo gukoranaho hagati y’umurwayi n’umuganga, ku buryo birinda abaganga cyane kuba bakwandura indwara bazikuye ku barwayi.

Robots kandi zishobora kwifashishwa mu bitaro mu kugenzura ahantu runaka niba nta dukoko twanduza duhari.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko bari kwifashisha Robots mu gupima umuriro abarwayi ndetse ko zishobora no kwifashishwa mu gutwara inyandiko zirimo amakuru ajyanye n’umurwayi.

Ati “Ziradufasha mu kuvura abarwayi no gukurikirana ibipimo byabo muri rusange ariko zifite n’uburyo zipima ibipimo bisanzwe nk’umuriro n’ibindi umuntu uri kwa muganga akenerwa bitagombeye ko umuntu amwegera buri kanya, bikagabanya amahirwe y’uko umurwayi yakwanduza umuganga cyangwa umuganga nawe hakaba hari uburwayi yatera uwo avura.”

Dr Nsanzimana avuga ko biri mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kuvugurura no kwihutisha imikorere kurushaho ndetse biteganywa ko zishobora no kwifashishwa “mu kujyana bimwe mu bikenerwa mu byumba by’abarwayi bikagabanya ingendo n’impapuro zibikwamo amabanga y’umurwayi”.

Mu ntangiriro hari imwe yakoreweho igeragezwa, ariko biteganyijwe ko hazazanwa izindi.

Si mu Rwanda gusa kuko muri iki gihe mu bihugu byinshi byo ku Isi, Robots ziri kwifashishwa cyane yaba mu gupima umuriro w’abarwayi, mu gukora isuku mu byumba byabo n’ibindi.

Nko mu Bushinwa mu Mujyi wa Wuhan aho iki cyorezo cyabanje, hari robots zakoreshwaga mu bitaro ziswe Cloud Ginger zifashishwa mu gutanga ibiryo ku barwayi, mu kubapima umuriro ndetse no mu gukusanya amakuru amwe n’amwe akenewe ku barwayi.

Haba hari itsinda ry’abaganga rigenzura amakuru yatanzwe n’izo Robots hanyuma rikamenya icyo umurwayi akeneye n’uburyo yafashwa mu buryo bwihariye.

Mu bihugu nka Thailand, Israel n’ahandi hanyuranye ku Isi, abarwayi bahura na za robots akaba arizo zibasuzuma umuganga akurikira mu buryo bw’amashusho, hari na Robots zigeza aho zisuzuma umuntu mu buryo busanzwe zikagenzura uburyo ahumeka n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .