Minisante yatangaje itariki ntarengwa u Rwanda rugomba kuzaba rwagaragaje umubare w’inkingo za COVID-19 rukeneye

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 27 Ugushyingo 2020 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Kuri ubu Isi yose ihanze amaso abahanga n’abanyabwenge bayo, harebwa ko haboneka uwacungura ikiremwamuntu akakirokora icyorezo benshi bise ikinyagwa, COVID-19 yazahaje Isi yose, umwaka ukaba wirenze nta gisubizo kiraboneka.

Hari inkingo zikomeje gukorwa ndetse no kugeragezwa umunsi ku munsi, harebwa ko zashobora guhangara iki cyorezo kimaze gukura umutima benshi, ndetse n’ibihugu byinshi bikomeje gushyiraho ingamba no kugaragaza umurongo w’uburyo abaturage babyo bazagerwaho n’inkingo mu gihe hazaba habonetse urukingo rwizewe.

U Rwanda narwo ntirwasigaye inyuma muri iyo gahunda, kuko rukomeje gutegura uburyo buzarufasha kugerwaho n’urukingo byihuse mu gihe hazaba habonetse urwizewe, ndetse rwamaze no guteganya abazaherwaho mu gukingirwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko kugeza ubu uretse kuba u Rwanda ruri muri gahunda ya COVAX, igamije kuzorohereza ibihugu kugerwaho n’urukingo ubwo ruzaba rubonetse, ruri no mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzarufasha kugerwaho n’urukingo vuba.

Ati “Turi mu bikorwa bitandukanye birimo gushyikiriza ku mugaragaro ubusabe bw’inkingo, twifashishije za inyandiko zateguwe ku buryo buri gihugu gisobanura inkingo gishaka ndetse n’uko zizakoreshwa.”

“Iyo nyandiko turayifite, dufite itariki ntarengwa ya 7 Ukuboza kugira ngo tube twayujuje twanayohereje, tuyigeze kure mu minsi nk’ibiri itatu, tuzaba twamaze kuyuzuza no kuyitanga.”

Dr Ngamije kandi yavuze ko kuri ubu hari inkingo eshatu zamaze kugaragaza ko zitanga icyizere cyo guhangara COVID-19 kiri hejuru ya 70%, harimo urukingo rwa Pfizer, urwa Moderna ndetse n’urwa AstraZeneca, yavuze ko mu gihe haba hagize urwemezwa bidasubirwaho, u Rwanda rwiteguye neza kurwakira.

Ati “Twiteguye rero kwakira izo nkingo mu gihe zizaba zibonetse, dufite na gahunda y’ukuntu tuzazakira, twamaze kwisuzuma ku bijyanye n’aho zigomba kubikwa, ubwo bushobozi turabufite, bivuze ko twe turiteguye kuba twakwakira izo nkingo n’ubushobozi leta iri kubushakisha kugira ngo buzabashe kuboneka kare izo nkingo zigurwe muri iyo gahunda ya COVAX.”

Minisiti Dr Ngamije kandi yavuze ko kuri ubu hamaze no guteganywa ibyiciro by’abantu bazaherwaho mu guhabwa inkingo, bakaba ari abibasiwe kurusha abandi, barimo abakora kwa muganga, abafite hejuru y’imyaka 65 n’abafite uburwayi karande butandukanye, hakiyongeraho n’abakora mu nzego z’umutekano ndetse n’abakozi batandukanye bakora ku mipaka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ritangaza ko kuri ubu hirya no hino ku Isi hari inkingo zirenga 10 ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa kugira ngo harebwe ubwizerwe bwazo.

Si izo gusa kandi kuko hari n’izindi nyinshi zikigeragezwa, hakaba hari icyizere ko mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha, hashobora kuzaba habonetse urukingo ruhangamura Covid-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, aherutse gutangaza ko u Rwanda ruri gushakisha miliyoni $ 15 yo kuzagura urukingo igihe rwazaba rubonetse, kuri ubu inzego zitandukanye zihamya ko u Rwanda rwiteguye ibishoboka byose kugira ngo ruzagerweho n’urukingo ubwo hazaba hagize urwemezwa.

Ikindi kandi ni uko Minisiteri y’Ubuzima yamaze impungenge Abanyarwanda ivuga ko urukingo u Rwanda ruzaha abaturage barwo, ari urukingo ruzaba rwamaze kwemezwa bidakuka n’inzego zibishinzwe, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge izo ari zo zose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko tariki ya 07 Ukuboza 2020, u Rwanda rugomba kuzaba rwatanze inyandiko zigaragaza inkingo za COVID-19 rukeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .