Minisante yafashe ingamba zo guhashya Coronavirus ikomeje kwiyongera muri gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo guhashya ubwandu bwa Coronavirus muri gereza zo mu Rwanda, nyuma y’aho bigaragaye ko hatangiye kuboneka abarwayi benshi.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafashe ingamba zikomeye zo guhashya ubwandu bwa Coronavirus muri gereza zo mu Rwanda, nyuma y’aho bigaragaye ko hatangiye kuboneka abarwayi benshi.

Kuri uyu wa Mbere, muri gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana hagaragaye abarwayi 13 bashya.

Mu mibare y’abantu 50 bashya banduye kuri uyu wa Gatatu, Minisante yatangaje ko harimo 27 babonetse muri Gereza ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu gihe kugeza kuri uyu wa Gatatu, abantu bane muri Gereza ya Nsinda bari bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yabwite The New Times ko hafashwe ingamba muri Gereza zo mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo gikomeza kwiyongera.

Nko kuri Gereza ya Nsinda, Dr Mpunga yavuze ko boherejeyo itsinda ry’abaganga rishinzwe gutahura abahuye n’abanduye no gupima abantu benshi bashoboka haba muri gereza no hanze yayo.

Yagize ati “Mu rwego rwo kwirinda izindi mpfu muri gereza ya Nsinda, twatandukanyije imfungwa zigeze mu zabukuru n’abandi. Twanashyize mu kato abantu barwaye ariko batagaragaza ibimenyetso.”

Muri iyo gereza kandi hashyizwe ikigo kivurirwamo abarwayi gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100. Muri icyo kigo harimo n’aho kwita ku bwarayi barembye.

Mu yandi mabwiriza yashyizweho, nta mfungwa nshya yemerewe kwakirwa muri gereza ya Nsinda. Urangije igifungo cye azajya abanza gupimwa kugira ngo hatabaho kwanduza abo asanze.

Mpunga kandi yavuze ko no mu zindi gereza hatangijwe igikorwa cyo gupima kugira ngo barebe uko icyorezo gihagaze.

Ati “Nitumara kubona imibare y’ibipimo byafashwe, tuzafata ingamba zikwiriye.”

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda wari ugeze kuri 5312, abamaze gusezererwa mu bitaro ni 4974 naho 41 barapfuye.

Hashize iminsi haboneka imibare y'abanduye coronavirus muri gereza zo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .