Leta yatangiye gupima Coronavirus mu bamotari mbere y’uko basubira mu muhanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima abamotari icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko tariki 1 Kamena 2020 igera ngo basubukure umurimo wabo wo gutwara abagenzi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 yemeje ko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zizongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena, ndetse ko ari na wo munsi moto zitwara abantu zizemererwa kongera gukora.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo moto zongere gutwara abagenzi, kuri uyu wa Kabiri bamwe mu bamotari bapimwe Coronavirus, kugira ngo hirindwe ko bazaba intandaro yo gukwirakwiza iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko igituma abamotari bari gusuzumwa ari uko bizwi ko bazahura n’abantu benshi, bityo akaba ari ngombwa ko hamenywa uko bahagaze mbere yo gutangira imirimo yabo.

Ati “Turashaka rero kugira itsinda risaga nka 1000 banyanyagiye mu mujyi ahangaha, buri gihe tuzajya dusuzuma turebe muri bo niba nta wanduye kuko bazaduha amakuru niba nta cyorezo cyaba kiri mu baturage, kuko ukuntu bagenda bahura n’abantu babatwara, nihagira umumotari wandura bizaduha amakuru y’uko hari ikibazo kiri mu baturage”.

Yakomeje agira ati “Twabasuzumye, ubu twabifashe nk’igipimo fatizo muri kiriya cyiciro cy’abamotari, tuzabikurikirana buri gihe kugira ngo turebe uko icyorezo cyaba gihagaze mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi.”

Minisitiri Ngamije avuga ko gusuzuma abamotari kandi bigamije kumenya uko ubwandu buhagaze muri bo, aho hafashwe ibipimo bimwe hagendewe ku myaka, aho batuye, ku buryo bizatanga ishusho y’uko icyorezo cyaba gihagaze mu bamotari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko hari umuco abamotari bakwiye kujyana ku itariki ya 1 Kamena 2020, wo gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa no kubahiriza intera.

Ati “Bagomba kumva ko uwo muti wo gukaraba intoki bawufite, icya kabiri ni uguhana intera...kumva ko bagomba kwambara agapfukamunwa. Nibajyane umuco wo kumva ko amasaha yashyizweho ntarengwa yo kuba bavuye mu muhanda ari umuco”.

Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, yavuze ko abamotari biteguye yaba mu buryo bazahagarara neza muri metero imwe, gukaraba ndetse no kugendana umuti wo gukaraba ‘alcohol’, ku buryo umugenzi ashobora gukaraba ndetse ugapuriza muri casque.

Ati “Ibyo byose turi kubitegura ku buryo uzatega moto azaba yumva ko ubwirinzi buhari kandi ntagire impungenge ko ashobora kwandura ari kuri moto, kubigisha uburyo bashobora kuzaba bafite agapfukamunwa n’umugenzi utagafite ntibamutware”.

Ngarambe yavuze ko hari uburyo buzakoreshwa mu kwishyura moto bwa ‘cashless’, aho hari uburyo bwo gushyira mubazi kuri moto ku buryo izajya yereka umugenzi amafaranga agiye kwishyura noneho hagakoreshwa ikoranabuhanga umuntu adafata amafaranga mu ntoki.

Imibare yo kuri uyu wa Kabiri yerekana ko mu Rwanda abanduye Coronavirus ari 339, abakize ari 244, abakirwaye ari 95, nta muntu uritaba Imana. Ibipimo bimaze gufatwa ni 60 443.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .