Leta yafashe icyemezo cyo gupima buri muntu wese wahuye n’uwanduye Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Mata 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zo gupima umuntu wese bimenyekanye ko yahuye n’uwanduye Coronavirus bidasabye gutegereza akato, uburyo burimo gutuma abafite iki cyorezo batahurwa bwangu bagatangira kwitabwaho.

Mu buryo bwari bumaze iminsi bukoreshwa, umuntu wakekwagaho guhura n’umuntu wanduye Coronavirus yasabwaga kwishyira mu kato k’iminsi 14.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima, Christelle Muvunyi aheruka kugira ati “Ushobora kugaragaza kimwe mu bimenyetso tuba twaragusobanuriye kandi tugusobanurira umunsi ku wundi. Iyo kibonetse rero tugusaba ko twaza kugufata tukagushyira mu kato, kugira ngo noneho ababizobereyemo n’itsinda ry’abaganga rigukurikirane.”

Mu mpinduka zakozwe, ubu buri wese uketsweho icyorezo cya Coronavirus ahita apimwa nubwo nta kimenyetso yaba agaragaza, nk’uko RBA yabitangaje.

Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo isohora mu ijoro rya buri munsi igaragaza umubare w’abarwayi bashya, yatangiye kongeraho n’umubare w’abapimwe mu masaha 24 ashize.

Mu minsi itatu ishize abapimwe ni 2298, mu gihe abanduye bose hamwe kuva ku wa 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yatahurwaga mu Rwanda, ari 113 barimo barindwi bakize bagasezererwa mu bitaro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko uburyo bwo gupima abantu benshi bwatangiye gutanga umusaruro.

Ati “Igishya twatangiye mu minsi mike ishize ni uko uwo tubonye yarahuye n’ufite Coronavirus wese turamupima byihuse, kandi byatugaragarije ko kuba dupima bose bafite aho bahuriye n’umuntu wanduye Coronavirus, biratwereka abandi tutanatekerezaga ko bari bayifite, kuko nta n’ikimenyetso abenshi bari kugaragaza.”

“Ikigaragaza ni uko mu bantu turi kubona benshi bari mu mujyi wa Kigali, amahirwe ni uko intara nyinshi zitaragaragaramo icyorezo cyangwa se izingiro ry’iyi virus, urebye n’abarwayi nka babiri cyangwa batatu bagaragaye batari muri Kigali, n’ubundi bari bavuye i Kigali ari nk’umunsi umwe cyangwa yari ari nko mu rugendo, ariko n’abo bahuye nabo twapimye kuri abo ngabo, nta n’umwe yari yanduje.”

U Rwanda ruheruka gufunga ingendo n’imipaka, abaturage bose basabwa kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, igihe cyaje no kongerwaho iminsi 15 nayo ishobora kongerwa bibaye ngombwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aheruka kuvuga ko iki gihe cy’inyongera kizatanga uburyo bwo kugira ngo abantu bose baba barahuye n’abanduye Coronavirus bapimwe, kandi hizewe ko batanduje abandi benshi.

Ati “Ni ukugira ngo [umuntu wese] tumugereho, ariko atisanzuye ngo tumugereho yaramaze gukora ingendo mu turere twose. Ahubwo tuzasanga akiri mu rugo, wenda abo mu rugo nibo ashobora kuba yakwanduza, ariko tutamuhaye ubwisanzure bwo kugira ngo agere ahantu hose akwirakwize icyorezo mu gihugu.”

Dr Ngamije yavuze ko iminsi 15 y’inyongera izatuma u Rwanda rushimangira intambwe rwari rumaze gutera, ku buryo ruzamenya neza icyerekezo cy’iki cyorezo.

Umuntu wese wahuye n'uwanduye Coronavirus ahita apimwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .