Kigali: Imidugudu itatu yari yashyizwe muri Guma mu rugo yakomorewe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2020, imidugudu itatu yo mu Mujyi wa Kigali ikurwa muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe indi ikomeza kubahiriza ingamba yashyiriweho kugeza igihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kitakiyigaragaramo.

Tariki 25 Kamena 2020 nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.

Iyi midugudu ni uwa Kamabuye, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Zuba wo mu kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, uwa Nyenyeri wo kagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro uwa Rugano wo mu kagari ka Kanunga, Umurenge wa Gikondo muri Kicukiro, uwa Kadobogo mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge na Gisenga mu kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, rivuga ko muri iyi midugudu hari yakomorewe irimo uwa Gisenga, Ruganwa I na Nyenyeri (igice cyo haruguru y’umuhanda cy’amasibo 19).

Rivuga ko indi ‘midugudu ikomeza kuguma muri gahunda ya guma mu rugo (lockdown) kandi igihe bizagaragara ko nta cyorezo cya Coronavirus kikihagaragara nayo izahita ikomorerwa.’

Imidugudu yakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo kuko imaze iminsi nta bwandu bushya bwa Coronavirus buyibonekamo.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma abantu benshi kugira ngo bamenye uko bahagaze no gufata ingamba kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

Abatuye mu midugudu yagumye muri gahunda ya Guma mu rugo barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.

Itangazo rigira riti ‘‘Inzego z’ibanze n’iz’umutekano zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.’’

Abanyarwanda kandi bakomeza gusabwa gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima ndetse hagira ugaragaza ibimenyetso birimo gukorora, guhumeka bigoranye, agahamagara 114.

Inzu iri iburyo iri mu Mudugudu wa Gisenga, mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, yari yabonetsemo umuntu umwe wanduye COVID-19. Iherereye mu gace kakomorewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .