Ingendo mu Karere ka Rubavu zakomorewe, insengero zikomeza gufungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, yemeza ko insengero zikomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 15 ndetse ko ingendo ziva cyangwa zijya mu Karere ka Rubavu zemewe nyuma y’uko zari zarahagaritswe kubera kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ku wa 2 Kamena nibwo Guverinoma yari yafashe umwanzuro wo gufungura ingendo mu ntara ariko zikomeza gufungwa mu Karere ka Rubavu n’aka Rusizi. Kuri ubu byemejwe ko i Rubavu zifungurwa hanyuma i Rusizi ho zigakomeza gufungwa kubera uburyo ari hamwe mu duce twibasiwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu byari byitezwe ko bishobora guhinduka, harimo ko insengero zishobora kwemererwa gukora nyuma y’uko itangazo riherutse ryacaga amarenga yo kuzifungura zigakomeza ibikorwa, ndetse bamwe mu banyamadini bari bageze kure imyiteguro, gusa byemejwe ko zikomeza gufunga.

Guverinoma yemeje ko ibikorwa byo gupima abagaragaweho n’iki cyorezo bizakomeza mu gihugu hose ndetse ko kwambara neza udupfukamunwa bizakomeza kubahirizwa ku muntu wese ugiye aho ahurira n’abandi.

Ikindi ni uko serivisi zose zemewe zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yatanzwe yo kwirinda iki cyorezo kandi ko abacuruzi bakangurirwa kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

Izi ngamba zikomeza zigaragaza ko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, ndetse ko ingendo mu Karere ka Rusizi zitemewe usibye iz’amakamyo atwara ibicuruzwa.

Ni mu gihe “Uduce two mu Karere ka Rusizi no mu Mujyi wa Kigali tumaze iminsi twarashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo tuzayigumamo” naho ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rubavu zo zikaba zemewe.

Serivisi zemerewe gukora

a. Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi , abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights) , baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buzakomeza. Amabwiriza y’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) asobanura mu buryo burambuye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo.

c. Hoteli zizakomeza gukora ndetse zemerewe no kwakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye (non-contact outdoor sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi uretse mu Karere ka Rusizi no mu Midugudu yo mu Mujyi wa Kigali iri muri gahunda ya Guma mu Rugo. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

f. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero izakomeza ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asobanura mu buryo burambuye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo.

g. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

h. Imihango y’Idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) nkuko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Insengero zizakomeza gufunga mu gihe hagikorwa igenzura ko zubahirije ingamba zi kwitegura kuba insengero zafungurwa, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

d. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

e. Utubari tuzakomeza gufunga.

f. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Magingo aya, mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 1025 basanganywe Coronavirus, muri bo 444 barakize mu gihe babiri aribo bitabye Imana barimo Umupolisikazi n’umushoferi bombi banduriye mu mahanga.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .