Ingabo z’u Rwanda zahaye Centrafrique imashini yifashishwa mu gupima Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) zahaye iki gihugu imashini ikoreshwa mu gupima icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Imashini yahawe Centrafrique ifite agaciro ka $200 000, akabakaba187 085 780 Frw; yitezweho gufasha iki gihugu gusuzuma abakekwaho Coronavirus, binyuze mu gupima .

Muri Centrafrique hamaze kuboneka abantu 94 banduye, muri bo 10 barakize, ndetse nta n’umwe urapfa.

Imashini yatanzwe n’u Rwanda yashyikirijwe Laboratwari y’Igihugu ya Bangui ku wa 17 Mata 2020. Yitezweho gufasha Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique gukomeza gupima abashobora kuba baranduye Coronavirus hagamijwe guhagarika ikwirakwira ryayo no gukiza ubuzima bwa benshi.

Umuyobozi w’iyo laboratwari, Dr. Clotaire Donatien Rafai, yavuze ati ‘‘Laboratwari ntiyari ifite ibikoresho bihagije byo gupima neza COVID-19. Imashini rukumbi ikigo cyari gifite ishobora gupima imaze igihe kirekire idakora.’’

Yakomeje avuga ko imashini bahawe izabafasha gupima neza abanduye Coronavirus.

Ati “Twashoboye kubaka isuzumiro ryujuje ibyangombwa byemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kubera ubufasha twahawe.’’

Inkunga yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yanajyanye no guhugura abakozi 14 bo muri laboratwari bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology) ku mikoreshereze y’iyo mashini, banahabwa ibikoresho by’ubwirinzi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi mu Ngabo ziri muri Centrafrique, Colonel John Paul Bitega, yasobanuye ko u Rwanda rwafashije iki gihugu mu guhashya Coronavirus.

Ati “Twizerera mu mikoranire ihamye muri Afurika. Imashini yo gupima izaha Centrafrique ububasha bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Imashini ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibipimo 90 mu masaha make.’’

Abakekwaho Coronavirusi bafatwa ibipimo na Minisiteri y’Ubuzima bikoherezwa muri Laboratwari y’Igihugu. Abahuguriwe gukoresha ya mashini na bo boherezwa gufata ibipimo by’abagaragayeho ibimenyetso bya COVID-19 mu bice bitandukanye. Ibyo bipimo byose bihurizwa muri laboratwari kandi bigakorwa ku buntu.

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gukurikirana Ibinyabuzima Bito, Christelle Bobossi, uri ku isonga mu basuzuma abanduye COVID-19, yavuze ko ari umurimo usaba ubwitonzi.

Ati “Ni umurimo usaba gushishoza, kubanza gusukura udukoresho dushyirwamo ibipimo byafashwe, kugenzurana amakuru ya buri gipimo bibanzirira guca intege virusi no gufata ibipimo.’’

Ibisubizo ku bapimwe bitangazwa mu masaha 48. Ni igikorwa asobanura ko ari izingiro ku kurinda umuryango n’igihugu muri rusange.

Laboratwari y’Igihugu imaze gufatirwamo ibipimo 300, muri byo abantu batandatu nibo basanganywe Coronavirus.

Mu ntangiriro za Mata 2020 nibwo byatangajwe ko u Rwanda ruri gufasha ibihugu birimo Centrafrique mu gupima abakekwaho Coronavirus.

Ku 5 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima n’Abaturage muri Repubulika ya Centrafrique yatangaje ko umuntu wa cyenda yagaragaye mu gihugu yaranduye Coronavirus. Yari umugabo w’imyaka 44 uba mu Mujyi wa Bangui.

Laboratwari y’Igihugu mu Rwanda niyo yemeje ko uwo murwayi yanduye Coronavirus ndetse Centrafrique ishima ubwo bufatanye mu kurwanya icyo cyorezo.

Mu nshingano Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zifite harimo kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, kurinda Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kurinda ingoro y’Umukuru w’igihugu n’ahandi hantu hose Umukuru w’Igihugu agiye.

Ingabo z’u Rwanda zahaye Centrafrique imashini yifashishwa mu gupima Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .