00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu hari abapimwa Coronavirus ibisubizo byabo bigatinda gusohoka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Kanama 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Mu minsi mike ishize ubwo imibare y’abandura Coronavirus mu Rwanda yiyongeraga cyane, hari abajyaga gupimwa icyo cyorezo ibisubizo byabo bigatinda kuboneka ugereranyije nuko byari bisanzwe.

Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bwatangaje ko byatewe n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gupima, busaba kwitonda mu gihe abantu bapimwe harimo abanduye benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru kuri Televiziyo Isango Star iki Cyumweru, yavuze ko mu gupima bari basanzwe bakoresha uburyo bwo guhuriza hamwe ibipimo buzwi nka ‘Pooling’.

Ubu buryo bukorwa bafata abantu bari mu itsinda runaka, nk’abakorera hamwe cyangwa abo basanze hamwe, bagafatwa ibizamini hanyuma bigahurizwa hamwe, bikajya gupimirwa hamwe.

Iyo abo bantu bose nta n’umwe urwaye, ibisubizo rusange bigaragaza ko ari bazima. Iyo basanzemo virus, biba ngombwa ko abaganga bongera gusuzuma ibipimo by’abari muri iryo tsinda, kimwe ku kindi, kugira ngo bamenye urwaye uwo ari we.

Kubera ko mbere abarwayi babaga ari bake, ubwo buryo nibwo u Rwanda rwakoreshaga cyane ariko nyuma y’uko abarwayi biyongereye, Dr Nsanzimana yavuze ko byagoranye kuko byasabaga ko ahagaragaye ko ibipimo byavanzwe harimo umurwayi, basubira inyuma bakongera gusuzuma ibipimo.

Ati "Iyo wapimye abantu badafite uburwayi cyane, icyiciro kitarimo abantu barwaye benshi ushobora kubona ibisubizo mu masaha 24 ariko iyo harimo abarwayi, urongera ukabisubiramo […] Ibyo rero bitwara umwanya. Iyo upimye ugasanga byose bibaye ’negatif’, bose uhita ubaha igisubizo ko ari ’negatif’. Ibyo ni amasaha make.”

“Muri iyi minsi kuva abarwayi batangira kwiyongera, ubwo buryo twakoreshaga dupima burasa nk’aho buri kugira imbogamizi, kuko turavanga ibyavuye aha n’aha, twashyira muri ya mashini yacu tugasanga ibyinshi birimo ’positif’, bityo ugasubiramo kimwe ku kindi, bigatuma amasaha yiyongera. Ubu byari byavuye ku masaha 24 bigera ku masaha 48.”

Kuwa Gatandatu ushize u Rwanda rwatangije ubundi buryo bwo gupima bwihuta buzwi nka Rapid Test, aho uwapimwe ashobora kubona igisubizo munsi y’iminota 30.

Dr Nsanzimana yavuze ko ubwo buryo buzafasha mu gupima abantu benshi mu gihe gito. Yavuze ko bwizewe kuko ibisubizo byabwo byizewe ku kigero cya 82 %.

Ati “ Ubu buryo bwo gupima bushya bwaduhaye icyizere cyiza. Umuntu ugaragaraye ko yanduye aba yanduye, ugaragaye ko atanduye kwibeshya kuba kuri hagati ya 10 na 18 %. Ni igipimo cyiza cyane. Biraza kudufasha kongera umubare w’abantu twapimaga ku munsi no gutanga igisubizo cyihuse.”

Uburyo bwakoreshwaga mu gupima Coronavirus mu Rwanda bwatumaga ku munsi hafatwa ibipimo bigera ku bihumbi bitanu, gusa nyuma yo kuzana uburyo bwa Rapid Test byitezwe ko uwo mubare uziyongera cyane.

Kuri uyu wa 25 Kanama 2020, imibare ya Minisante yagaragaje ko abantu 231 basanzwemo COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 6128 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura uba 3537 mu gihe abamaze gusezerwa mu bitaro ari 1806.

Dr Nsanzimana yavuze ko impamvu hari ibisubizo byari bimaze iminsi bitinda ari uko abarwayi biyongereye bikaba imbogamizi ku buryo bwakoreshwaga mu gupima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .