Imiti itanu irimo kugeragezwa mu kuvura Coronavirus, u Rwanda rutegereje ibizavamo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Gicurasi 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo icyorezo cya Coronavirus cyatahurwaga mu Bushinwa, abahanga mu by’imiti bakomeje gushakisha uwazahangamura iyi ndwara imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 280 hirya no hino ku Isi, naho abarenga miliyoni enye bamaze kuyandura.

Ubusanzwe abakora imiti bahera ku rwego rwo gufata umuti runaka muri laboratwari bakawushyira ku dukoko cyangwa virusi barimo kugerageza kuvura, bakareba icyo bitanga. Iyo bitanze icyizere, bageragereza uwo muti ku nyamaswa ifite ya virus bakareba ikivamo, mbere y’uko utangira kugeragerezwa ku bantu.

Nubwo iyi miti irimo kugeragerezwa mu bindi bihugu, umunsi hari uwemejwe uzakwira Isi yose kuko icyorezo gisangiwe. Gusa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko aba ari urugendo rurerure kugira ngo umuti runaka uzemezwe.

Ati “Binyura mu byiciro nibura bine kugira ngo umuti ube watangira kuvugwa ko wakora ku muntu. Rero amezi tumaze duhanganye na Coronavirus, umushakashatsi waba yarihuse cyane akaba ageze kuri ibyo byiciro byose akoresheje ibyatsi cyangwa ubundi buryo bwihuse bwe, byaba ari igitangaza cyo kuba yabonye uyu muti.”

Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo bya Coronavirus biraboneka n’ubwo hari ibikiri mu igerageza, mu kuyivura hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso byayo kimwe ku kindi, hakoreshejwe imiti isanzwe.

Madagascar iheruka kwemeza ko yavumbuye umuti wayo, Covid Organics, wakozwe mu byatsi bya Artemisia. Ibihugu byinshi bya Afurika byatangiye kuwukoresha nubwo utarapimwa ku rwego mpuzamahanga ngo bigaragazwe niba ukora.

Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Indwara, Africa CDC, giheruka gutangaza ko kigiye gupima uyu muti wa Madagascar, ibizavamo bizatangazwa.

Haherewe ku miti ine isanzwe ikoreshwa

Imiti ine irimo kugeragezwa muri iki gihe harebwa ko yavura Coronavirus ni Lopinavir/ritonavir (LPV/r) usanzwe ukoreshwa mu kugabanya bukana bwa Virusi itera Sida, Remdesivir ikoreshwa mu kuvura Ebola, Chloroquine/hydroxychloroquine izwi mu kuvura malaria na Interferon ikoreshwa mu kuvura Hépatite.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cyatanze uburenganzira ku ikoreshwa ry’umuti wa Remdesivir ukorwa n’ikigo Gilead Sciences, Inc., mu kuvura Coronavirus, ariko ugakoreshwa mu buryo bw’ingoboka.

Abashinzwe ubuvuzi muri Amerika batangaje ko hamaze kugaragara ibimenyetso bishingiye ku igerageza, ko uwo muti wafashije indembe za COVID-19 gukira vuba, igihe bagombaga kuvurwa kigabanukaho 31 ku ijana bingana n’iminsi ine.

Dr Nsanzimana ati “Iyo miti nta n’umwe wigeze ukorwa bushya [...] Baragerageza imiti isanzwe bitewe n’imiterere y’iriya virus, bakavuga ngo ariko iyi virus ko nabonye hari ahantu henshi ijya gusa na HIV nk’urugero – ibyo natwe twarabibonye, ifite ibintu byinshi ijya guhuriraho na HIV mu buryo yinjira mu turemangingo – ese uwakoresha umuti uvura HIV tukareba?”

“Bakabigerageza muri laboratwari bakabona hari ukuntu ibuza iyi virusi kubyara, kwikuba inshuro nyinshi. Hanyuma bagakoresha undi muti wagombaga kuvura Ebola kubera ko hari aho bisa nk’aho bihuriye. “

Gusa ibyo byose biracyari ugushakisha, kuko nka mbere havuzwe Chloroquine ivura malaria ariko biza kugaragaza ko hari izindi ngaruka zishobora kuwuherekeza. Ni kimwe na Ritonavir yatangiriye kugeragezwa mu Bushinwa, biza kugaragaza ko idatanga ibisubizo bidahagije.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Ni ukugerageza, uyu munsi ubu tuvugana ntabwo twavuga ngo wa muti twari twarategereje wo kuvbura Coronavirus waraje!”

Kuvura hakoreshejwe Plasma

Mu bundi buryo burimo kugeragezwa mu kuvura Coronavirus, u Bufaransa buheruka gutangira igerageza ku buryo bwo gufasha abanduye icyo cyorezo bamerewe nabi, hakoreshejwe guhindura plasma - igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ari nacyo gitwara abasirikare barwanya indwara.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko Plasma z’umuntu wakize Coronavirus zibamo abasirikare umubiri we wubatse, ku buryo kubatera mu murwayi urembye bishobora kumufasha. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye gusaba abakize Coronavirus gukorera ubushake bagatanga plasma.

Ni uburyo Dr Nsanzimana avuga ko bagitegereje kureba icyo ubushakashatsi buzagaragaza. Biranashoboka ko bwazakoreshwa mu Rwanda nibutanga umusaruro.

Ati “Abantu bakize, abantu be kubishisha mu miryango, bumve ko ahubwo bashobora kuba barakoze ubudahangarwa umunsi umwe bushobora kuzanakenerwa mu kuvura abandi. Icyo ndagihuza n’uburyo hari ubundi bushakashatsi burimo gukorwa bwo gukoresha ubudahangarwa bw’umuntu yakoze, mu kuvura abandi, kuko uwahuye na virus umubiri we hari ibyo uba warakoze, uw’utarahuye nayo utakoze.”

“Ubu rero hari abari gukoresha ubwo buryo kugira ngo babe bavura abandi. Abo bantu ahubwo ni ukubafata neza bashobora kuzatuviramo umuti uvura n’abandi, aho kugira ngo tubahahane kuko bo ikindi turi gupima ubungubu ni ukureba niba barakoze abasirikare b’umubiri barwanya Coronavirus".

Ubu kugira ngo abantu basezererwe mu bitaro mu Rwanda nyuma yo gukira Coronavirus, babanza gupimwa virus mu maraso, ariko hanarebwa niba umubiri wabo warakoze abasirikare bahagije bo kuwurinda.

Dr Nsanzimana avuga ko mu bipimo by’ibanze bamaze kubona ko hari abasirikare baza mu gihe gito n’abaza bitinze (IgM & IgG), ndetse ngo hari n’ubwo bishoboka ko hari utagira abo basirikare ariko nta na virus afite.

Ati “Bariya bantu rero tuzakomeza tubakurikirane kugira ngo tumenye neza ubudahangarwa bwabo. Mu Rwanda aho dutuye bushobora kuba butandukanye n’ubw’abari mu Bushinwa, bushobora kuba bitandukanye n’ubw’abari mu Burayi cyangwa muri Amerika, ibyo nabyo abashakashatsi turi gukorana ahangaha barabikurikirana.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuri iki Cyumweru, abantu bane bashya basanzwemo Coronavirus mu bipimo 1040 byafashwe, bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 284, mu gihe abakize bagasezererwa mu bitaro bo bagumye ku 140.

Umuti wa Remdesivir ni umwe mu yirimo kugeragezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .