Icyo u Rwanda ruri gukora mu rugamba rwo kuzabona urukingo rwa Coronavirus mu ba mbere

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 16 Kanama 2020 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, buri wese arangamiye ahazava agakiza. Ni inzozi zacu twese kuzongera guhurira ku bibuga, tugahoberana nta gishyika, tukinigura ku icupa ndetse n’uteze moto atashye mu ijoro rwagati, ntabazwe iby’agatambaro.

Magingo aya ariko, urugendo rudusubiza mu Isi twahozemo mbere y’icyorezo ruracyari rurerure. Birumvikana ko hakenewe umuti cyangwa urukingo ruzatuma Coronavirus icogora, bitabaye ibyo, ingamba ziriho ubu nibwo buryo bwiza bwo kutubeshaho.

Abahanga Isi ifite kuri ubu ntibakiryama. Buri gihugu mu bikomeye, cyakoze iyo bwabaga gifasha inzobere zacyo kwiga uburyo bwo gutsinda iki cyorezo hakoresheje urukingo cyangwa umuti.

Ibi ntibikorwa gusa mu nyungu zo kurengera ubuzima, ahubwo urebye neza, urasanga inyungu z’ubukungu n’iz’igitinyiro ku rwego mpuzamahanga zirusha izindi kuremera.

Ibi byatumye umuvuduko wo gukora urukingo rwa Coronavirus uca agahigo, kuko nta bundi byigeze bibaho gukora urukingo mu gihe gito gutya. Ubusanzwe, gukora inkingo byashoboraga gutwara imyaka itatu, itanu, icumi yewe no kurenzaho.

Ni mu gihe ariko kuko Coronavirus yaje itandukanye. Ntiyatwaye ubuzima bw’abantu gusa, ahubwo yanasenye ubukungu ku buryo abahanga bavuga ko bizatwara imyaka myinshi kongera kubwubaka ku kigero bwahozeho.

Niyo impamvu urugamba rwo gukora urukingo rufite ishingiro ku mpande nyinshi, ndetse umuvuduko wo kurukora ukaba uri hejuru. Magingo aya, nyuma y’amezi atageze kuri arindwi, inkingo esheshatu zose zigeze ku cyiciro cya gatatu, ari na cyo cya nyuma cy’igerageza mbere yo kwemezwa ku rwego mpuzamahanga.

Nta gihindutse, uru rukingo ruraba rwageze ku isoko mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha.

Ni ingenzi cyane ko uru rukingo ruboneka; ni yo turufu yonyine izatuma ubuzima busubira uko bwahoze, gusa kuboneka ni kimwe, naho kurugeza ku barukeneye hirya no hino ku Isi ni ikindi kandi kitoroshye.

Mu kumva uburemere bwabyo, wibaze ko ibihugu nk’u Bufaransa, u Bwongereza, Amerika, Canada, u Butaliyani, u Budage n’ibindi bikomeye, byose byamaze gusinyana amasezerano n’ibigo biri gukora izi nkingo.

Niziramuka zemejwe, ibyo bihugu by’ibihangange bizabanza byihaze, mu gihe ibihugu bidafite amikoro bishobora kuzategereza amezi menshi nyuma y’aho.

Hatagize igikorwa mu isaranganya ry’izi nkingo, ibihugu byinshi bya Afurika byazabona urukingo mu mpera z’umwaka utaha cyangwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, nyuma y’umwaka urenga ibihugu byifite birubonye.

Ni ikibazo giteye inkeke ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda, bitarubaka ubukungu bwahangana n’ayo mahanga, kuko bizakomeza gukoresha ingamba zo gukumira icyorezo kandi ziremereye ubukungu bwabyo, ibizadindiza iterambere ryabyo, mu gihe abandi hirya no hino ku Isi batengamaye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko ‘Coronavirus ari icyorezo rusange’, bityo ko ibihugu bimwe bidakwiriye kwiharira urukingo rwayo kuko na byo bitasubira mu buzima busanzwe mu gihe igice kinini cy’Isi kikizahajwe n’icyorezo.

Mu nama iheruka ya Aspen Security Forum yabereye muri Amerika, Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati “Kwikubira urukingo si byiza, ntibizadufasha. Kugira ngo Isi yose izanzamuke vuba, tugomba gufashanya twese, kuko Isi tubamo iragenderanirana cyane: ubukungu buruzuzanya. Igice kimwe cy’Isi rero cyangwa ibihugu bicye ntabwo byaba bitekanye byonyine [biramutse bidasangije urukingo ibindi]”.

Mu kiganiro aherutse kugirana na The East African, Perezida Kagame nawe yagaragaje impungenge zo kubona inkingo ku bihugu bikiyubaka, avuga ko Afurika ikwiye kugira ijwi rimwe kuko ari bwo buryo bwonyine bwatuma yumvwa ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Nk’urugero, inkingo niziboneka, tuzakenera miliyari z’uwo muti (doses). Birashoboka cyane ko nitudakorana nk’umugabane, dushobora kuzisanga umugabane waribagiranye mu gihe abandi bari kubona urukingo”.

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko “niba buri gihugu gito cyirwanaho, buri kimwe mu bihugu 55 cyikirwanaho, nta hantu mu by’ukuri twagera. Ariko turamutse dukoranye nk’umuryango, twaba dufite amahirwe yo kubona inkingo nyinshi n’uburyo bwo kuzigeza muri buri gihugu no mu bihugu bito, bwaba bworoshye”.

Ni iki u Rwanda ruri gukora mu rugamba rwo kuzabona urukingo?

N’ubwo ubufatanye bukwiriye mu rwego rwo gufasha Afurika kubona inkingo zifuzwa, birashoboka ko butagerwaho hashingiwe ku mikoranire y’ibihugu by’uyu mugabane ikiri hasi cyane, ku buryo buri gihugu cyasabwa kwirwanaho.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangarije IGIHE ko biramutse bigenze gutyo, u Rwanda ubwarwo n’ubundi rwaba rufite amahirwe yo “kubona urukingo mu ba mbere”.

Yasobanuye ko urugamba rwo kurwanya Coronavirus rugeze mu mahina, avuga ko icyizere cy’uko uru rukingo rwaboneka mu mezi atanu ari imbere kiri hejuru cyane.

IGIHE yamubajije uko u Rwanda ruzitwara muri ibyo bihe na cyane ko ari igihugu kikiyubaka, ku buryo kitaragera ku rwego rwo guhanganisha amafaranga n’andi mahanga akomeye.

Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwabitekerejeho, kandi ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rutazacikanwa.

Yagize ati “Cyane twabitekerejeho, tumaze n’igihe [tubitekerezaho], rutaranatangira kugera ku cyiciro cya gatatu”.

Yongeyeho ko ari urugamba rutoroshye, kuko “mu by’ukuri, ibihugu byose birashaka urukingo, yaba abarukora n’abategereje ko rukorwa bakarugeraho. Ubundi gukora urukingo ni intambwe imwe, kurubona ukaruha abantu ni intambwe ya kabiri”.

Dr Nsanzimana yavuze ko hari abantu barenga miliyari ebyiri ku Isi bategereje uru rukingo byihutirwa, avuga ko kugira ngo n’abanyarwanda baze muri uwo mubare atari ibintu byoroshye.

Yavuze ko mu gihe urukingo rwaba rubonetse, u Rwanda “nibura rwakingira 25% by’abaturage bacu kugira ngo icyo gikorwa gitange umusaruro”.

U Rwanda ruramutse rushoboye gukingira 25%, rwakwizera ko ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ryaba riri hasi cyane kuko umubare munini w’abaturage waba ukingiwe.

25% bya miliyoni 12.5 z’abanyarwanda ni abarenga miliyoni eshatu. Birumvikana ko gukingira abantu bangana gutyo bitoroshye. Amakuru avuga ko urukingo ruzaba rugura hagati ya $3 (2895Rwf) na $20 (19306Frw) bitewe n’urwo ari rwo, dore ko ari nyinshi ziri kugeragezwa.

Dr Nsanzimana yasobanuye ko u Rwanda rufite uburyo bwinshi ruzifashisha rugera kuri izo ntego, ati “hari uburyo dusanzwe dukora mu gushaka inkingo zindi zitandukanye, nk’uko twabikoze mu gushaka inkingo za Ebola, inkingo za hépatite B n’izindi dusanzwe duha abana ndetse n’abantu bakuru”.

Yongeyeho ko igihugu cyamaze kwinjira mu mashyirahamwe agamije kuzabona urukingo mbere y’abandi, ati “turi gukorana, nanavuga ko igihugu cyacu mu minsi ishize hari intambwe twateye twinjira muri iryo huriro ry’abari gushaka kuzagera ku rukingo mbere y’abandi kandi tuzakomeza kuko umunsi rwemejwe ko ruri hejuru kurusha izindi, birumvikana abantu bazarurwanira, natwe muri urwo rugamba rero rwo guhagarika Covid-19 twifashishije urukingo, urabyumva ko tutagenda mu b’inyuma”.

Dr Nsanzimana kandi yanavuze ko ‘u Rwanda ruri gukurikirana ibintu umunsi ku wundi’, kandi ko urukingo ruzemezwa mbere ari rwo igihugu kizashakisha.

Ati “Ndatekereza ko mu nkingo zose zigiye gusohoka, zigiye kurangiza icyiciro cya gatatu, uruzaza mbere rusumba izindi ni na rwo twese tuzaba twifuza kugeraho”.

Dr Nsanzimana kandi yavuze ko inzego z’ubuzima mu Rwanda ziri gukurikirana ubuziranenge bwa buri rukingo, ku buryo bidashoboka ko igihugu cyazakoresha urukingo rudafite ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .