Ibyo umugore utwite akwiye kumenya kuri Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mata 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi kuri Coronavirus nshya ari nayo ntandaro y’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi, burakomeje. Kugeza ubu ibiyizwiho ni bike cyane, ibitaramenyekana ni uruhuri ubariyemo umuti ushobora kuyihangara n’urukingo rwayo.

Mu bimaze kumenyekana harimo ko umubare w’abicwa na Coronavirus ari muto ugereranyije n’abayandura, ariko yandura mu buryo bwihuse kandi ihitana abanyantege nke n’abayandura basanganwe indwara zikomeye.

Mu bantu bakunze kubarwa nk’abanyantege harimo abagore batwite! Hari icyo bivuze kuri Coronavirus? Ni gute umugore yakwitwara muri ibi bihe?

Amakuru amaze kugaragazwa ntahagije, ariko aganisha ku kwemeza ko abagore batwite, ibyago bafite byo kwandura no kuzahazwa na Coronavirus ntaho bitaniye n’iby’abandi basanzwe, nta mwihariko.

Nibura mu isesengura ryakorewe ku bagore 147 banduye Coronavurus batwite, 8 ku ijana bagaragaje ibimenyetso bikomeye, 1 ku ijana azahazwa nayo nk’uko bigaragara muri raporo yatangajwe ku wa 28 Gashyantare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Haracyari kare ngo hemezwe mu buryo ntakuka ingaruka zishobora kugera ku mwana uri mu nda y’umugore wanduye Coronavirus. Mu igenzura ryakozwe ku bagore icyenda babyaye baranduye Coronavirus, nta bwandu abana basanganwe nk’uko biheruka gutangazwa na The Lancet.

Nyamara mu yindi nyingo nto yakorewe ku bana 33 bavukiye mu Bitaro by’abana bya Wuhan mu Bushinwa, aho Coronavirus nshya yatangiriye, yagaragaje ko batatu gusa ari bo bagaragaje ibimenyetso by’iyi virus kandi byari byoroheje cyane. Abashakashatsi ntabwo bamenye neza aho iyo virus yanyuze igera mu bana.

Uretse iby’ubushakashatsi bukomeje, abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Bushinwa ibijyanye n’ubuvuzi, bagarutse ku buryo umubyeyi utwite akwiye kwifatamo muri ibi bihe bya Coronavirus, aho abantu basabwe kuguma mu ngo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

U Rwanda ruri ku musozo w’ibyumweru bibiri byari byagenewe kuguma mu rugo no gufunga ibikorwa hafi ya byose n’imipaka, ndetse byamaze kwemeza ko hazongerwaho iminsi 15.

Aba banyarwanda biga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Zhejiang mu Bushinwa, bagahurira mu muryango witwa Khiliads. Ni Cyuzuzo Cynthia wiga icyiciro cya kabiri kimwe na mugenzi we Mutangana Justine, Muhuza Marie Parfaite Uwimana wiga icyiciro cya gatatu yibanda ku buvuzi bw’abagore na Ji Shu Jing wiga ibijyanye na Biomedicine.

Hari ibibazo bibiri abantu baba bibaza cyane ku gutwita: Niba umugore utwite, iyo yanduye Coronavirus ishobora no kugera mu mwana atwite. Igisubizo kugeza ubu ni OYA.

Ikindi kibazo ni ukwibaza niba umugore utwite ashobora kuba afite ibyago byinshi byo kwandura kurusha abandi, naho igisubizo ni OYA.

Ubusanzwe ubwirinzi bw’umubiri burahinduka iyo umugore atwite, ari nayo mpamvu ashobora kugaragaza ibimenyetso bikomeye aramutse afashwe n’iyi virus. Ni yo mpamvu hari byinshi asabwa mu kwiyongerera amahirwe.

Ni iki umugore utwite yamenya kuri iki cyorezo?

Mu buryo busanzwe, umugore utwite akwiye kurya indyo yuzuye igizwe na proteins, ibinyamafufu cyangwa ibinyamasukari (carbohydrates), vitamini, n’imbuto kuri buri funguro ryose bafashe, kandi hagati y’ifunguro n’irindi bakagira utuntu tworoheje bafatamo.

Basabwa kandi kunywa amazi menshi kandi buri munsi, kugira ngo birinde umwuma. Umwuma ushobora kuba intandaro y’izindi ndwara za hato na hato.

Ni ngombwa kandi gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi kugira ngo baringanize umubyibuho, kandi bakirinda kunanuka. Bagomba no kuruhuka nibura hagati y’amasaha 7-8 ku munsi.

Ku mugore ugeze mu gihembwe cya gatatu, igihe atangiye kugira ibibazo mu kuryama akumva abuze uruhande aryamira, ni ngombwa kwita ku kuryamira urubavu rw’ibumoso.

Irinde kugira impungenge, ugabanye guhangayika cyangwa kurakara cyane, kuko gusa n’uwihebye bishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda.

Muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ko abantu badasohoka inshuro nyinshi, ni ngombwa ko umugore utwite ashaka ibintu bimuhugiza, bityo ntarambirwe kuguma mu nzu.

Ni ngombwa guhora agenzura umuvuduko w’amaraso kimwe n’ingano y’isukari iri mu maraso. Igihe ufite umuvuduko uri hejuru cyangwa mu maraso harimo isukari nyinshi, ni ngombwa kuvugana na muganga inshuro nyinshi.

Ibimenyetso ukwiye kwitondera igihe utwite

Igihe ubonye ugize kimwe muri ibi bimenyetso, ni ngombwa guhita uhamagara umuganga: kuva cyane, kubabara umutwe cyangwa gucika intege, kubabara mu nda cyangwa mu gituza. Ibimenyetso bimwe bishobora kugaragaza ko wanduye Coronavirus.

Uramutse ubigize, ihutira gutabaza abaganga uhamagara ku 114, ku buntu. Niba ufite umuriro, ukorora ukumva bidacika, urimo kugirwa no guhumeka, ubabara cyane mu gituza ndetse rimwe na rimwe ukaribwa mu nda, ukaba wanahitwa.

Ibintu udakwiye kubura iwawe mu nzu

Ukwiye kuba ufite iwawe ibikoresho birimo igipimo cy’ubushyuhe (thermomètre), umuti usukura intoki kandi urimo alcool iri hejuru ya 70%, n’agapfukamunwa n’amazuru wambara igihe bibaye ngombwa ko ujya kwa muganga, cyangwa ahantu ushobora guhura n’abantu benshi.

Ugomba kandi gusukura ahantu ukunze gukora cyane wifashishije imiti yica udukoko. Aho ni nko ku ntebe zo mu ruganiriro, iselire z’inzugi, aho ucanira amatara, intebe n’ameza, cyangwa ibindi bintu ukoraho buri munsi.

Ihutire kumesa imyenda uba wajyanye hanze, kandi icyumba uraramo ukagikingura amadirishya kugira ngo cyinjiremo umwuka. Irinde kwegera abantu bafite ibimenyetso birimo ibicurane, abantu bigeze kwandura Coronavirus cyangwa abantu bakuze cyane.

Niba ugiye guhura na muganga, genda n’amaguru cyangwa uhamagare taxi, kugira ngo wirinde kugendera mu kivunge, byaba bibaye ngombwa ko ari bwo buryo ukoresha ku rugendo, ugende wambaye agapfukamunwa n’amazuru.

Haranira kudasiba gahunda ya muganga, kuko kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze kimwe n’ubw’umwana utwite ari ingarakamaro.

Mu gihe nk’iki kandi nibwo abagore batwite bakwiye gutangira gutekereza ku buryo bwo kubyara, niba bishoboka kubyara mu buryo busanzwe cyangwa niba umuntu azagera kwa muganga yiteguye kubagwa.

Ni ngombwa no gutekereza ku ivuriro cyangwa ibitaro wakwitabaza mu gihe ibise bije mu buryo butunguranye, cyangwa ugize ikindi kibazo cyihutirwa. Tekereza hakiri kare umuntu wazaguherekeza akakuba hafi, kandi ntabwo ari byo kujyana n’abana.

Bakomeza bati “Turashishikariza abagabo bose kwita cyane ku bagore babo, bagaharanira ko baguma ahantu hatekanye muri ibi bihe, abantu bashishikarizwa kudahura n’abandi.”

“Abakozi bo mu by’ubuzima, abaganga, polisi n’inzego za guverinoma ni zo nshuti zawe magara, bumvire ubundi ukurikize amabwiriza baguha. Igihe cyose ugize ikibazo, ntutinye gusaba ubufasha. Muri ibi bihe, serivisi ikomeye waha igihugu cyawe, inshuti n’abavandimwe, ni ukuguma mu rugo.”

Coronavirus ntabwo iteye impungenge zihariye ku bagore batwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .