Hateguwe gahunda yo gutangira ku muhanda dose ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 16 Mata 2021 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ku wa 17 Mata 2021 hateganyijwe igikorwa cyo gutangira dose ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer ku muhanda, bitandukanye n’ibyakorwaga umuntu uruhabwa yohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefoni, bumumenyesha aho azajya kurufatira ku itariki runaka.

Gahunda nk’iyi yo gutangira serivisi z’ubuvuzi ku mihanda yari isanzwe ikoreshwa muri gahunda yo gupima icyorezo cya COVID-19, aho ku mihanda itandukanye ya Kigali hapimirwa abo mu ngeri zinyuranye nta kigendeweho.

RBC yavuze ko uhawe urukingo azajya abanza kwitabwaho iminota 15 mbere yo gusubira mu mirimo ye nk’uko n’abajya kuruhererwa ahandi bigenda.

Itangazo rikomeza rigira riti “Iyi gahunda igenewe abahawe dose ya mbere y’urukingo gusa, kandi bafite code ibigaragaza. Igikorwa kizabera i Remera kuri Stade Amahoro ku itariki ya 17 Mata 2021 kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi n’imwe za ni mugoroba.”

Ushaka kuzahabwa urukingo muri ubwo buryo asabwa kubanza kwiyandikisha ku rubuga rwa https://travel.rbc.gov.rw/selfreg/covid%20vaccine/ kandi akaba azi neza ko urukingo yahawe ari Pfizer.

Abatibuka cyangwa abatazi ubwoko bw’urukingo bahawe bashaka kwitabira iyo gahunda basabwa kubanza guhamagara 114 bagahabwa ubufasha.

Mu nkingo ebyiri za COVID-19 zitangirwa mu Rwanda kugeza ubu, urwa Pfizer ni rwo rwatangiye gutangwaho dose ya kabiri kuko bitwara ibyumweru bitatu na bine.

Abahawe dose ya mbere ya AstraZeneca baracyategereje kuko iya kabiri itangwa nyuma y’ibyumweru biri hagati y’umunani na 12.

Ubusanzwe ugiye guhabwa dose ya kabiri yohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefoni akabwirwa aho azajya kuruhererwa, bitewe n’itariki yahereweho urwa mbere.

Kuva ku wa 5 Werurwe u Rwanda rwatangira ibikorwa byo gukingira ku mugaragaro Coronavirus, hamaze gutangwa inkingo 349.427.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .