Hagaragaye abagororwa 13 bo muri Gereza ya Ntsinda banduye Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje hari abagororwa 13 bo muri Gereza ya Ntsinda bagiye kwivuza, mu kubapima baza gusanganwa COVID-19 ku buryo ubu hari kugenzurwa uko baba baranduye no kureba niba nta bwandu bwaba buri muri iyi gereza.

Dr Ngamije yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yavuze ko muri iki gihe nubwo ubwandu budakabije ugereranyije n’intangiriro z’iki cyorezo, hari abantu bakiboneka baranduye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Biragaragara ko umuntu agenda ababona ahantu hatandukanye mu turere tw’igihugu. Hariho ingamba z’uko ahantu cyane cyane hahurira abantu benshi nka hano mu Mujyi wa Kigali, iyi weekend yose twari turi gufata ibipimo mu isoko ryo mu Mujyi wa Kigali, kwa Mutangana n’ahandi mu buryo bwo gukurikirana abantu baturutse ahantu hatandukanye kugira ngo muri bo tumenye ngo ese ni bangahe bashobora kuba bafite icyorezo cya Coronavirus.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kuri uyu wa Mbere batangiye gukurikirana mu buryo bwihariye ibipimo n’imibare iri guturuka mu Karere ka Rwamagana by’umwihariko muri serivisi ziri gukurikiranirwamo abantu baturutse muri za gereza.

Ati “Ubundi mu bitaro byose usanga dufitemo ibyumba nka bingahe twakiriramo abagororwa baba barwaye, [...] mu barwayi bahari 39 bakunze kugaragaza mu minsi yashize umuriro n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, muri bo twabasuzumye tubonamo 13 bafite COVID-19.”

Yakomeje avuga ko ari abantu “baje bava muri gereza” nta handi banyuze bituma bikekwa ko bishoboka ko hari ikibazo cyihariye kiri muri Gereza ya Ntsinda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko COVID-19 igihari, abantu badakwiye kwirara kuko bitabaye ibyo “Guma mu Rugo ntaho turi buyicikire” kandi hari amahitamo y’uko abantu bashobora kuyirinda.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 5222 bamaze kwandura Coronavirus kuva muri Werurwe ubwo iki cyorezo cyagaragaraga mu gihugu mu gihe abapfuye bo ari 36. Abakirwaye kugeza ubu ni 227.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .