Gutsinda Coronavirus birashoboka: Ibyo Abanyarwanda baba mu Bushinwa biboneye n’amaso

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere ku butaka bw’u Bushinwa, mu minsi ibiri ishize hemejwe ko nta bwandu bushya bwabonetse bw’indwara ya Coronavirus buhererekanyijwe imbere mu gihugu. Abantu 39 bayitahuweho bari bayivanye hanze.

Ni inkuru idasanzwe ku Bashinwa nyuma y’amezi atatu bamaze mu nzira y’umusaraba yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2019. Icyo gihe icyorezo cyahereye mu Mujyi wa Wuhan ukunze gucururizwamo ibikomoka mu nyanja, abantu batangira gupfa bazize umusonga, ikiwutera gikomeza kuba amayobera.

Magingo aya iyi ndwara imaze kwandura abarenga ibihumbi 200 hirya no hino ku Isi, barimo 11 bari mu Rwanda. Hirya no hino imaze guhitana ibihumbi icyenda.

Nyuma y’aka gahenge, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Keqiang, yasabye ko amabwiriza atari ngombwa akurwaho, kugira ngo abantu batangire gusubira mu mirimo bityo babashe kwibeshaho.

U Bushinwa bwaratunguwe

Bijya gutangira, Abashinwa ngo barwaye inkorora n’ibicurane batamenye aho biturutse, nyamara bareba ikirere bakabona gicyeye. Icyo gihe byafataga iminsi ibiri kugira ngo abaganga babone ko urwaye iyi virus kuko bigoye kuyitandukanya n’ibicurane bisanzwe, kereka iyo yagaragaje ibimenyetso bikomeye nk’umusonga.

Iyi ndwara yakwirakwiye byihuse, hahita hatangwa itegeko ko nta mu Mujyi wa Wuhan aho yatangiriye ingendo zifungwa, nta muntu n’umwe usohoka mu nzu, n’ushaka kujya hanze agasabwa kwambara mask cyangwa agapfukamunwa n’amazuru.

Ishimwe Thierry wiga mu Mujyi wa Wuhan, kuva ku ntangiriro y’iki cyorezo kugeza ku iherezo, yari muri uwo mujyi. Avuga ko iminsi ya mbere yabagoye cyane, ku buryo ibiciro by’ibiribwa byahise bizamuka, mu gihe ingendo zahise zifungwa, amashuri arahagarikwa, abantu bategekwa kuguma mu ngo.

Mugenzi we uba mu Ntara ya Xinjiang iri mu Majyaruguru y’u Bushinwa, yavuze ko iki cyorezo cyahageze ku wa 24 Mutarama.

Ati “Ubundi twe iriya virus yaje twari dufite ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu, hari n’abari bafite ibyumweru bine. Mu mujyi mbamo icyorezo cyarahageze ariko ntabwo bikabije nka Wuhan ho ubuzima buragoye kurusha muri uriya mujyi kuko ho gusohoka ntabwo byemewe, ntabwo ushoboka kurenga inzu ubamo.”

Magingo aya muri Wuhan ubuzima butangiye kugaruka, ariko ubwirinzi bwashyizwe ku rwego rwo hejuru ku buryo nta kigaragaza ko icyorezo cyahagaritswe nubwo nta bwandu bushya burimo kugaragara.

Ishimwe yakomeje ati “Twebwe hano barafunze ntabwo dufite uburyo duhura n’abantu abo aribo bose cyangwa se ngo ukore ahantu ubonye hanyura abantu benshi, ariko n’iyo ndi hano mu nzu mask ndayambara kuko n’umuyaga ushobora kwinjira uturutse ahantu gutyo, nka kuriya ufungura ngo hazemo oxgene, [virus] ishobora no kwinjira.”

“Hano twategetswe gufungura ibyuma byinjiza umwuka mu nyubako, gukaraba intoki, kwigengeserera ingendo zitari ngombwa, koga amazi ashyushye, nk’ubu virusi ikwinjiye imara amasaha abiri mu mazuru cyangwa ku mubiri wawe. Hano twategetswe kunywa amazi nyuma ya buri saha, iyo unyoye amazi virusi iragenda ikajya mu nda, yo iba ishaka kujya mu bihaha, iyo unyoye amazi ashyushye buri saha iyo igeze mu nda harimo ‘acide gastrique’ ihita iyitwika.”

Bamenyereye kuguma mu nzu

Nubwo indwara yacogoye, ntabwo byemewe kujya ku masoko, ni ukubikora ku ikoranabuhanga ukabona ibyo ukeneye bigusanze ku muryango.

Yakomeje ati “Hari inzego zishinzwe kuguha ibyo ukeneye, ukora urutonde rw’ibyo ushaka bakabikuzanira ku muryango, ukabishyura ukoresheje WeChat (porogaramu ishyirwa muri telefoni ngendanwa). Ntabwo bakwakira amafaranga mu ntoki.”

“Muri buri gace aho utuye hari umuganga ugukurikirana isaha ku isaha, hakaba n’abashinzwe kuzana ibyo ukeneye mu gihe ubishaka kandi ibiciro byarazamutse cyane. Ni ukurya twirondereza. Ubu twibera mu nzu rwose kandi twaramenyereye nta kundi, ubu igihari ni ugutegereza wenda tukazasohoka.”

Kujya mu kato byagizwe itegeko

Niyonzima Donatien uri i Beijing mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa, avuga ko magingo aya ubwandu bushya bwagabanutse, ariko ingamba zigikajijwe mu rwego rwo kwirinda. Muri iyi minsi ubwandu buva hanze buruta ubw’imbere mu gihugu.

Ubuzima bwatangiye kugaruka n’amasoko yatangiye gufungurwa, mu gihe mbere batasohokaga mu nzu ku buryo nta muntu wari wemerewe kugira icyo akora.

Yakomeje ati “Gusa leta iracyafite icyoba kuko wenda hari ababa barayanduye ikaba itarababona cyangwa baba barakize bakongera kugaragaza ibimenyetso. Niyo mpamvu twese turacyambara udupfukamunwa iyo tugiye hanze, turacyifatisha umuriro buri munsi, ikindi nubwo nkubwira ngo amasoko cyangwa imodoka, umuntu agomba gushyira nibura metero eshatu hagati ye na mugenzi we."

Kugeza ubu nka kaminuza zirimo kwigishiriza mu ikoranabuhanga nta we uremererwa gusubirayo, ndetse umuntu uvuye mu mujyi umwe ajya mu wundi nawe abanza gushyirwa mu kato, bidasabye ngo abe avuye hanze y’igihugu.

Umuntu wese ahabwa ikarita igaragaza niba yaravuye mu kato cyangwa ko atigeze asangwamo Coronavirus, yiyongera ku byangombwa by’inzira biteganywa.

Hejuru y’ingamba zinyuranye zafashwe, Abashinwa bakomeje gushishikarizwa kwambara mask ndetse ni itegeko, mu kwirinda kwandura no kwanduza. Abantu bashishikarizwa kandi gufata ibintu birimo Vitamin C, nk’uburyo bwongerera umubiri imbaraga zo guhangana n’ibyorezo.

Icyorezo cyavuye mu Bushinwa cyimukira ahandi

Nubwo hano ubuzima butangiye kugaruka, mu gihugu cy’u Butaliyani aho iyi ndwara ikomeje kwibasira cyane, naho hatuyeyo Abanyarwanda barimo Leonie Uwanyirigira.

Kugeza ubu ibikorwa bitandukanye byarafanzwe, ubuzima buragoye bitewe n’urwego Coronavirus imaze kugeraho muri icyo gihugu. Mu Butaliyani abamaze kwandura Coronavirus ni ibihumbi 41 ugereranyije n’ibihumbi 80.9 byo mu Bushinwa. Nyamara imibare y’abamaze gupfa, mu Butaliyani ni 3405 mu gihe mu Bushinwa ari 3248.

Mu Bashinwa 80967 banduye Coronavirus kandi 71150 bamaze gukira basezererwa mu bitaro. Mu mibare iteye ityo, Intara ya Hubei ari nayo ibarizwamo Wuhan, abanduyemo COVID-19 ni 67800 barimo 3132 bapfuye. Naho ubwandu bushya bwahagaze.

Uwanyirigira yabwiye RBA ati “Dufite urubuga duhuriraho twese ababyifuza, buri gitondo turaramukanya, tukabazanya niba hari abarwayi bahari, kugeza ubu nta muntu n’umwe w’umunyarwanda wari watubwira ko arwaye. Ubuzima bwarahagaze kubera ko iyo utakibasha gusohoka ngo ujye guhaha ugomba guhabwa uruhushya, amashuri yarahagaze, imirimo yarahagaze muri rusange uretse Farumasi n’amaguriro manini, ahandi hantu hose harafunze.”

Mu Rwanda Coronavirus imaze kwandura abantu 11, bose bakomeje kwitabwaho ndetse bameze neza. U Rwanda rwamaze gufata ingamba zigamije guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi, ndetse kuva kuri uyu wa Gatanu saa sita z’ijoro indege zitwara abagenzi zirahagarikwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Abaganga bari baroherejwe kuvura Coronavirus hirya no hino mu Bushinwa barimo gusubira mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .