Gusuzugurana hagati ya Amerika n’u Burusiya biturutse ku rukingo rwa Coronavirus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Kanama 2020 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’u Burusiya batangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze ubufasha bazihaye bujyanye n’uburyo bwayibashisha kugera ku rukingo rwa COVID-19 n’uburyo bwo kuvura iyi ndwara.

U Burusiya buherutse gutangaza ko bwavumbuye urukingo rwa Coronavirus ndetse ko ubu rwatangiye guhabwa abakora mu rwego rw’ubuzima mu gihe mu ntangiriro z’umwaka utaha ruzahabwa abaturage bose.

Abayobozi b’u Burusiya babwiye CNN ko Amerika yanze ubufasha mu by’ubuvuzi yahawe n’u Burusiya.

Umwe muri aba bayobozi yavuze ko Abanyamerika basa n’abatizeye Abarusiya, kandi ko u Burusiya nk’igihugu cyizerera mu ikoranabuhanga kibona ko muri iki gihe muri Amerika hari ikibazo mu buryo bwo gushaka urukingo, gupima no kuvura ariyo mpamvu bari batekereje ku gutanga ubufasha.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika byatangaje ko Donald Trump yahawe amakuru ajyanye n’urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’u Burusiya ariko ko iki gihugu gishaka gushyira imbaraga mu kugenzura urwo kiri gukora ku buryo ruzajya hanze rumeze neza.

Abandi bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaza ko urukingo rw’u Burusiya muri Amerika rufatwa nk’urwakozwe igice ku buryo rutigeze rushishikaza Amerika ku kigero cy’aho idashobora no kurugeragereza ku nkende usibye no ku bantu.

Abayobozi b’u Burusiya batangaje ko biteguye gutanga amakuru yose ajyanye n’uru rukingo ku buryo ibigo bishinzwe imiti byo muri Amerika byayaheraho bikorera uru rukingo ku butaka bwa Amerika.

Amerika yatangaje ko usibye no kugeragereza ku muntu urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n'u Burusiya, idashobora kubikora no ku nkende

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .